Ntibyoroheye abahanzi bazamuka muri Tanzania

Ntibyoroheye abahanzi bazamuka muri Tanzania

 Apr 29, 2023 - 10:41

Abahanzi bo muri Tanzania basanzwe bafatwa nk'ibifi binini aho kureka ngo abashya bigaragaze, bakomeje kubaryamira.

Mu gihugu cya Tanzania hakomeje kwibazwa igihe abahanzi bafite amazina manini bazatangira gutanga ikibuga ku bakizamuka ariko amerwe birangira asubiye mu isaho.

Mu gihe mu bindi bihugu urimo gusanga abahanzi biganjemo abakizamuka aribo bihariye imibare myiza mu bijyanye no gucuruza ku mbuga nkoranyambaga, muri Tanzania siko birimo kugenda kuko abahanzi bazwi cyane nka Diamond Platnumz, Rayvanny, Harmonize n'abandi nibo bakiyoboye intonde z'abumviswe cyane muri iki gihugu.

Ni urutonde rwerekanye abahanzi bumvishwe cyane ku rubuga rwa Spotify rugezweho cyane aho uru rutonde ntacyatunguranye, ruyobowe na Diamond Platnumz.

Ku mwanya wa mbere hariho Diamond Platnymz, ku wa kabiri hari Rayvanny, Mavokali,Harmonize n'abandi nka Louis.

Urutonde rw'abahanzi 10 bo muri Tanzania bakunzwe ku rubuga rwa Spotify rukomeje kwibazwaho, ukuntu abahanzi bashya aribo bake kuruta abamaze iminsi.

Abahanzi bashya barimo ni batatu aribo Loui, Jay Melodie uzwi mu ndirimbo "Nakupenda" na Marioo umaze kubaka izina muri Africa y'uburasirazuba.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)