Ukuri ku rukundo rwa Dabijou na Harmonize

Ukuri ku rukundo rwa Dabijou na Harmonize

 Feb 5, 2023 - 09:55

Nyuma y'igihe kirerekire bivugwa ko Dabijou ari mu rukundo na Harmonize, Dabijou yahkanye aya makuru avuga ko atari ukuri ko nta rukundo ruri hagati yabo.

Nyuma y'amezi asaga asaga abiri Munezero Rosine uzwi ku izina rya Dabijou bivugwa ko ari mu rukundo na Harmonize ariko ubwo yari mu Rwanda bigatungurana batanabonanye, yamaze gutangaza ukuri ko nta rukundo ruri hagati yabo bombi.

Kubera kuvugwa cyane muri uru rukundo byakururiye igikundiro Dabijou kugeza ubwo Yago yifuje kumukoresha mu ndirimbo "si swingi" Kandi uretse kuba ari muri iyi ndirimbo, abantu benshi bashatse amakuru menshi amuvugwaho cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ze.

Amakuru ya Dabijou yakomeje gusakara ariko haza Andi makuru ko atigeze ahura na Harmonize ubwo yari mu Rwanda. Gusa mu masaha macye ashize Dabijou yashyize umucyo kuri ibi, abajijwe niba ari mu rukundo na Harmonize ati: “Oya.” 

Harmonize ukubutse mu Rwanda amakuru yavugwaga ko ari mu rukundo na Dabijou si ukuri ahubwo uwo bahararanye ni Yolo The Queen.

Dabijou aherutse kugaragara mu mashusho yindirimbo na Yago yise "Si swingi".

Ubwamamare n'igikundiro bya Dabijou byariyongereye nyuma yo kuvugwaho ko ari mu rukundo na Harmonize.