Agitangira yamenyekanye ku ndirimbo Baby icyo gihe atangira kuba isereri mu mitwe y'abantu nyuma kugira ngo yemeze bidasubirwaho, ashimangira ubuhanga bwe akora indirimbo Sip Alcohol.
Umuhanzi mpuzamahanga w'umunya Nigeria Joe Boy, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, akomeje kubwirwa ko yaguriye rimwe asa n'uwikuraho amafaranga bitewe n'uko yerekanye inzu nshya yaguze ndetse akayikurikiza kugura imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Mercedes-Benz.
Izi modoka imwe ni Mercedes-Benz C300 ndetse na Mercedes-Benz GLE43 zisanzwe zizwiho gukosha akayabo.
Nk'uko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria, biravuga ko iyi nzu Joe Boy yaguze ari iya kane aguze kuva amenyekanye mu muziki wa Africa.
View this post on Instagram
