Harmonize na Kajala Fridah baritegura kwibaruka

Harmonize na Kajala Fridah baritegura kwibaruka

 Nov 11, 2022 - 11:46

Nyuma y’iminsi basubiranye, umuhanzi Harmonize n’umukunzi we Kajala Fridah baritegura kwibaruka.

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize uri mu bahanzi ntayegayezwa muri Tanzania n’umukunzi we Kajala Fridah baritegura kwibaruka imfura yabo nyuma y’amezi 6 basubiranye.


Mu butumwa aba bombi banyujije kuri konti zabo za Instagram, bashyizeho amashusho yerekena Kajala Fridah yifashe ku nda irimo umwana ndetse bose bandikaho ko bamutegerezanyije amatsiko n’ubwuzu.

Bombi banditse ijambo ry’icyongereza rya “I can’t wait” risanzwe rikoreshwa mu kwerekana ko umuntu afite amashyushyu.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Muri 2021 nibwo Harmonize yatandukanye na Kajala Frida bapfa ko uyu muhanzi yagerageje gukundana n’umukobwa w’uyu mugore witwa Paula Kajala. Ubwo uyu mwana yakundanaga n’umuhanzi Rayvanny, yaje kumuha amajwi ya Harmonize arimo amutereta birangira Harmonize abuze byose [umwana na nyina].

Harmonize yahise ahararana n’umunya Australia witwa Briana Jai gusa nawe batandukana batamaze kabiri.

Nyuma yo gutandukana na Briana Jai, Harmonize yatangiye gutakambira Kajala Frida kugeza aho amubabariye muri Gicurasi 2022.

Harmonize yambitse impeta y’urudashira Kajala muri Nyakanga 2022 ndetse kuri ubu baritegura kwibaruka imfura yabo.

Harmonize na Kajala Fridah basubiranye muri uyu mwaka nyuma y’igihe uyu muhanzi arira ayo kwarika asaba imbabazi.