Otile Brown yashyize muri parikingi ikindi gitonore

Otile Brown yashyize muri parikingi ikindi gitonore

 May 25, 2023 - 01:30

Umuhanzi Otile Brown yatangaje ko yibitseho imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Vogue ije isange izindi yari afite.

Umuhanzi Jacob Obunga uzwi nka Otile Brown mu muziki wo muri Kenya, yongeye guteza umuhengeri ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko atangaje ko yaguze indi modoka shya yo kwishimishirizamo.

Ibyo kugura iyi modoka shya bije nyuma y'igitaramo cy'igitangaza yakoreye mu Bwongereza mu mpere z'Icyumweru cyashize, aho yishimiwe n'abafana cyane.

Otile Brown yibitseho Range Rover Vogue 

Ku bw'ibyo, uyu muhanzi abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yasohoye amafoto y'imodoka mutupi yaguze ya Range Rover Vogue ije yiyongere kuzindi modoka zihenze afite.

Mu magambo yanditse kuri Instagram akaba yaravuze ko yishimiye Range Rover Vogue yaguze gusa ko ari igikorwa gito, ko ahubwo ubutaha azagaruka avuga ku byishoramari.

Otile Brown azwiho kugura imodoka zihenze

Otile Brown akaba azwiho cyane gutakaza amafaranga menshi mu kugura imodoka zihenze cyane, dore ko mu minsi yashize yatangaje ko yaguze Mercedes Benz mu buryo bwo kwihemba ngo kuko yari yasoje alubumu yise 'Just In Love'.

Ubwo yamurikaga iyo BMW 7 ikaba yari ibaye imodoka ya Gatanu abitse muri parikingi ye y'imodoka zihenze ku rwego rwo hejuru.

Dore amafoto y'imodoka ya Otile Brown Range Rover Vogue 

Range Rover Vogue ya Otile Brown