Tariki ya 13 Gashyantare 2023, nibwo ifoto y'uwahoze ari Minisitiri w'intebe muri Kenya Raila Odinga yashushanyijwe n'Umunya-Kenya w'Umunyabugeni ukomoka mu gace ka Nakuru Clinton Otiene yatangiye guca ibintu kuri Twitter.
Icyatangaje benshi, iyi foto yasaga neza nkiyafotowe n'ibyuma by'ikoranabunga ariko ikaba yarashushanyijwe hakoreshejwe ikara.
Iyi foto yakomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga kandi benshi bakunze iyi foto.



Clinton Otiene washushanyije ifoto ya Raila Odinga
Clinton washushanyije iyi foto, yavuze yashushanyuje ifoto y'uwahoze ari Minisitiri w'intebe Raila Odinga ndetse niya Perezida William Ruto .
Clinton ubwo bamubaza iby'iyi foto yagize ati " ubugeni ni impano yange guhera nkiri umwana, ubwo nasozaga amashururi yisumbuye natangiye kubikora nk'umwuga."
Uyu musore w'imyaka 27 akaba yaratangiye gusaruramo akayabo k'amashiringi mu mpano ye yo gushushanya nk'uko abitangaza.
Icyakora ntacyo Raila Odinga yari yatangaza kuri iyi foto yashushanyishijwe ikara ariko ikaba iteye amabengeza.
