Umunyabugeni wo muri Kenya ifoto yashushanyije yaciye ibintu

Umunyabugeni wo muri Kenya ifoto yashushanyije yaciye ibintu

 Feb 15, 2023 - 06:08

Ifoto y'uwahoze ari Minisitiri w'intebe muri Kenya Raila Odinga yashushanyijwe hakoreshejwe ikara n'umunyabugeni wo muri Kenya iri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Tariki ya 13 Gashyantare 2023, nibwo ifoto y'uwahoze ari Minisitiri w'intebe muri Kenya Raila Odinga yashushanyijwe n'Umunya-Kenya w'Umunyabugeni ukomoka mu gace ka Nakuru Clinton Otiene yatangiye guca ibintu  kuri Twitter.

Icyatangaje benshi, iyi foto yasaga neza nkiyafotowe n'ibyuma by'ikoranabunga ariko ikaba yarashushanyijwe hakoreshejwe ikara.

Iyi foto yakomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga kandi benshi bakunze iyi foto.

Clinton Otiene washushanyije ifoto ya Raila Odinga 

Clinton washushanyije iyi foto, yavuze  yashushanyuje  ifoto y'uwahoze ari Minisitiri w'intebe Raila Odinga ndetse  niya Perezida  William Ruto .

Clinton ubwo bamubaza iby'iyi foto yagize ati " ubugeni ni impano yange guhera nkiri umwana, ubwo nasozaga amashururi yisumbuye natangiye kubikora nk'umwuga."

Uyu musore w'imyaka 27 akaba yaratangiye gusaruramo akayabo k'amashiringi mu mpano ye yo gushushanya nk'uko abitangaza.

Icyakora ntacyo Raila Odinga yari yatangaza kuri iyi foto yashushanyishijwe ikara ariko ikaba iteye amabengeza.