Umuhanzi Mbonyicyambu Israel wamamaye mu muziki nka [ Israel Mbonyi] akaba ari mu baramyi bahagaze neza mu muziki nyarwanda, abifashijwemo na East African Promoters irimo kumufasha gutegura igitaramo “Icyambuliveconcert” cyo kumurikamo Album y’uyu muhanzi “Icyambu”, batangaje ko nta bisindisha bizanywerebwa muri BK Arena nk’uko bisanzwe bigenda mu bindi bitaramo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri ParkInn Hotel kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2022, uyu muhanzi n’ikipe ye, batangajeko ubwo iki gitaramo kizaba kirimo kuba, nta bisindisha bizacururizwa muri iyi nzu y’imikino n’imyidagaduro nk’uko byari bisanzwe kuko iki gitaramo ari icy’abakozi b’Imana.
Uyu muramyi kandi yabajijwe niba nta mpungenge ko ashobora gufungirwa mu Burundi nk’uko mugenzi we Bruce Melodie byamugendekeye ubwo yari yagiye gutaramirayo, avuga ko yizeye ko Imana izabana nawe akarokoka icyo cyago.

Igitaramo cya Israel Mbonyi giteganyijwe kuba ku wa 25 Ukuboza 2022 [kuri Noheli] muri BK Arena.

Iki gitaramo cya Israel Mbonyi kandi kizagaragaramo abandi baramyi bakomeye mu muziki nyarwanda barimo James na Daniella, Danny Mutabazi na Aneth Murava.

Danny Mutabazi azagaragara mu gitaramo "Icyambuliveconcert".

James na Daniella bazaba bari muri "Icyambuliveconcert".

Umuramyi Aneth Murava ni umwe mu bazafasha Israel Mbonyi muri "Icyambuliveconcert".
View this post on Instagram
Dore uko byari byifashe mu kiganiro n'itangazamakuru cya Israel Mbonyi.
