Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube yitwa 'Korty EO', Blaqbonez yasobanuye ko nubwo abahanzi ubwabo bashobora kubana neza, ihangana hagati y’abafana ari ryo rituma bakomeza kuvugwa no gukurikiranwa cyane.
Agaruka ku byamamare bibiri bikomeye muri Afrobeats, Wizkid na Davido, Blaqbonez yavuze ko batazigera batakaza igikundiro kubera iryo hangana hagati y’abafana babo.
Yagize ati “Wizkid na Davido ntibazigera bazima. “ Guhangana” ni byo bituma baguma ku isonga. Umunsi abafana babo batangiye gukundana cyane, byose bizahita birangira.”
Blaqbonez yashimangiye ko nta kibazo abona mu kuba abahanzi ubwabo baba inshuti cyangwa bakorana, ariko ko abafana badakwiye kugerageza gukundana kuko byatuma ihangana rigabanuka.
Yavuze ko ayo makimbirane ariyo atuma buri ruhande rushaka kugaragaza ko umuhanzi warwo ari we mwiza kurusha undi, bityo bigatuma ibikorwa byabo bikomeza gukwirakwira no kugera kure.
Avugako bituma indirimbo zisakara cyane, amazina y’abahanzi akagaragara mu biganiro no ku mbuga nkoranyambaga ndetse bigatuma habaho guhatana ari nabyo bitera umuhanzi kurushaho gukora cyane .
Ibi byose, ku bwe, ni byo bituma abahanzi nka Wizkid na Davido bamaze imyaka igera kuri makumyabiri bakiri ku rwego rwo hejuru.
Uyu muraperi yavuze ko na we ubwe ari umuntu ukunda guhatana, kandi atabona ikibazo mu marushanwa hagati ye n’abandi bahanzi cyangwa abafana babo.
Ku bwe, irushanwa rifasha abahanzi gukura, rikabatera imbaraga zo gukora neza no kudacika intege mu rugendo rwabo rw’umuziki.
NIYOMUKIZA Gratien
