Uko igikomangoma Harry na Meghan Markle bagerageza gushaka amahoro n’ibanga kose, ntibashobora kwikura mu mboni z'ibinyamakuru.
Intambara y’ab’ibwami yari itahiwe, ni iy’amakimbirane ari hagati yuyu muryango wa Meghan Markle n’uwa Kate Middleton na Prince William.
Meghan Markle ntabwo Kate Middleton amucira akari urutega [Getty Images]
Kate Middleton, bivugwa ko ababazwa cyane no kuba Meghan Markle, umugore wa murumuna w’umugabo we, akunda amafaranga bikabije.
Amakuru ya Radar Online, avuga ko umuryango wa Kate Middleton n'igikomangoma William, babona ko kuba Meghan yarabaswe n'amafaranga bisa nkaho byangije igikomangoma Harry.
Aya makuru akomeza avuga ko mu maso yabo, Meghan asa naho ahugiye mu kubaka izina n’amafaranga gusa, ibintu bo babona ko bidakwiye.
Mu buzima, bisa nkaho nta muntu wagira byose, kabone nubwo waba uri umwami. Iyi miryango ibiri y'ibikomangoma, yagiye irangwa no kutumvikana mu myaka yashize, ndetse binagera ibwami. Ndetse, uko abagore baba bashondana, ni na ko abagabo babo na bo baba bashondana ku rundi ruhande.
Meghan Markle ashinjwa na Kate Middleton kwangiza ubuzima bw'igikomangoma Harry, n'umuryango kubera gukunda amafaranga[Getty Images]
Mu minsi ishize, hasohotse amakuru avuga ko igikomangoma William atazongera kwizera umuvandimwe we Harry. Aya makuru, yakomezaga ashimangira ko William ubu rwose yanga Harry kandi ko atazigera amubabarira kubera uburyo yangije umuryango.
