Umunyamakuru Shabakaka Vincent wasanze Inkotanyi ku rugamba bwa mbere yari muntu ki?

Umunyamakuru Shabakaka Vincent wasanze Inkotanyi ku rugamba bwa mbere yari muntu ki?

 Apr 11, 2026 - 23:03

Vincent Shabakaka washinze ikinyamakuru Kiberinka, ni umwe mu banyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, azira umwuga we w’itangazamakuru yifashishaga arwanya ivangura n'urwango byakorerwaga Abatutsi, ndetse muri ako kazi ke akaba yaragiye akora ibikorwa by'indashyikirwa.

Umukobwa we, Diane Uwadede Isimbi, yagarutse ku mateka ya Se ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata.

Yavuze ko se yari mu banyamakuru bake bagize ubutwari bwo kurwanya ivangura no gutanga amakuru y’ukuri mu gihe igihugu cyari kiri mu bihe bikomeye by’amacakubiri, hagati ya 1990 na 1994.

Yagize ati: “Yagize uruhare mu kurwanya ivangura akoresheje itangazamakuru. Ariko ntibyari byoroshye kuri we.”

Mu buhamya bwe, Isimbi yagaragaje ubuzima bugoye se yanyuzemo, aho akenshi yabaga mu bwihisho kubera inkuru yakoraga. 

Yagize ati:“Yaragendaga,akagaruka nyuma y’icyumweru. Tekereza umuntu wazaga iwe rwihishwa,”.

Ibikorwa bya Shabakaka byari bikomeye ku butegetsi bwariho icyo gihe. Kuko yigeze no gutangaza ifoto y’umusirikare uri mu kagare k’abamugaye wo mungabo zariho icyo gihe, bituma ingabo ziza gusaka urugo rwabo, zisenya inzu ndetse zisahura inyandiko zose zirimo n’ibitabo by’ishuri byari murugo rwe.

Ibi byatumye umuryango we uhora uhunga, uhindura aho uba kubera iterabwoba ry’abaturanyi n’ubuyobozi bubi bwariho icyogihe.

Nubwo byari bimeze bityo, Shabakaka ntiyigeze areka gukora akazi ke. Kuko yari mu banyamakuru ba mbere bageze ku birindiro bya RPA Inkotanyi ku Mulindi, atangaza amakuru ku rugamba rwo kubohora igihugu. Yanakurikiranye ibiganiro by’amahoro bya Arusha (Peace Negotiations), agarukana inkuru n’amafoto byafashaga abaturage kumenya ibyahaberaga.

Shabakaka kandi yanditse uko Abatutsi bari babayeho, guhera mbere ho imyaka ibiri mbere y’ihanuka ry’indege. Nk’uko Shabakaka yabyanditse icyo gihe, yagarazaga ko muri make ,Umututsi yari yarapfuye ahagaze.

Munyandiko ye yagize ati:”Gupfa uhagaze ni ukwitwa ko uriho, ukabaho nta burenganzira. Uburenganzira ubuvutswa na Leta yakakurengeye nta kindi uzira uretse kuba uri icyo uri cyo. Uzira uko wavutse.”

Yakoze kandi filime z’inyandiko zirimo Aho umwaga utari na Agahugu mu kandi, agaragaza ko itangazamakuru ryari igikoresho cyo kurwanya akarengane no guharanira ubumwe.

Ku wa 6 Mata 1994, umunsi indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana yaraswaga igahanurwa, Shabakaka yari yafashe icyemezo gikomeye cyo kohereza abana be kwa nyirakuru i Rwamagana aho arinaho baje kurokokera.

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari igitangira gukwirakwira mu Mujyi wa Kigali, umunyamakuru Vincent Shabakaka wari uzwiho kuvugisha ukuri binyuze mu kinyamakuru cye “Kiberinka”, yishwe n’interahamwe i Nyamirambo, aho yari yahungiye mu rugo rw’abaturanyi.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien