DRC igiye kugeza u Rwanda muri ICC

DRC igiye kugeza u Rwanda muri ICC

 May 18, 2023 - 05:59

Guverinoma ya DR-Congo yatangaje ko kubera ikibazo cy'umutwe wa M23 u Rwanda rutera inkunga, bari gutegura dosiye bazajyana mu rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC.

Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR-Congo, Christophe Lutundula yari i Geneva mu Busuwisi yatangaje ko bagiye kugeza u Rwanda mu rukiko rwa ICC.

Minisitiri Lundura, avuga ko Guverinma ya DR Congo, iri gutegura dosiye igomba gushyikiriza urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC, kubera amagambo aheruka gutangazwa na Perezida Paul Kagame ku ngingo irebana na M23 ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Benin.

Perezida Kagame yari yagize ati " Ikibazo cya M23 gifitanye isano n’Abakoroni baciye imipaka mishya maze bimwe mu bice bigize ubutaka bw’u Rwanda bishyirwa kuri DR-Congo."

Perezida Kagame, yongeyeho ko abari muri ibyo bice, bisanze bahindutse Abenegehugu ba DR Congo, ariko bagafatwa nabi kuko batigeze bahabwa uburenganzira bwabo.

Guverinoma ya Perezida Tshisekedi yiteguye kugeza u Rwanda muri ICC 

Ati " Ibyo nibyo byatumve havuka umutwe wa M23 ndetse mu bihe bitandukanye ikibazo cy’uyu mutwe cyikaba kitaracyemuwe mu buryo bukwiye, ari nayo mpamvu gihora kigaruka."

Ku bw'ibyo, Minisitiri Lutundu, avuga ko DR Congo yafashe aya magambo ya Perezida Kagame nk’ubushotiranyi bugamije kwagurira ubutaka bw’u Rwanda muri DR Congo.

Ati” DR Congo iri gutegura dosiye yo gushikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku magambo aheruka gutangazwa na Perezida Kagame w’u Rwanda. Ni amagambo agaragaza umugambi iki gihugu gifite ugamije kwigarurira ubutaka bwa DR Congo."

Ikindi kandi Minisitiri Lutundula, yongeye ho ko muri iyi dosiye, DR Congo ishinja u Rwanda ibyaha by’intambara byakozwe na M23 ngo kuko arirwo rutera inkunga ya gisirikare uyu mutwe.

Muri rusange ni dosiye avuga ko yatangiye gutegurwa, hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe na Perezida Felix Tshisekedi ndetse ko mu gihe cya vuba izagezwa muri urwo rukiko.