Mu Rwanda hari ibimenyetso simusiga by’ubwoko bushya bwa Koronavirusi yihinduranyije yitwa Delta

Mu Rwanda hari ibimenyetso simusiga by’ubwoko bushya bwa Koronavirusi yihinduranyije yitwa Delta

 Jul 9, 2021 - 03:28

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze gukingirwa ni 390,000. Kuri uyu wa gatandatu biteganyijwe ko mu mujyi wa Kigali mu bitaro bya Kibagabaga, Muhima na Masaka hazakomereza igikorwa cyo gukingira. Ku itariki 12 gukingira bizakomereza mu karere ka Rubavu. mu Rwanda hari ibimenyetso simusiga by’ubwoko bushya bwa Koronavirusi yihinduranyije yitwa Delta, aho abayirwaye ngo barimo kubabara umutwe ku buryo bukabije, bakavuga ko bananiwe cyane kandi guhumeka birimo kubagora.

Ministiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko u Rwanda rurimo kwakira inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Pfizer-Biontech zitangira guhabwa abaturage guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021. Gukingira Covid-19 ni gahunda Dr Ngamije avuga ko izakomeza muri aya mezi atandatu asigaye y’umwaka wa 2021, ku buryo ukwezi k’Ukuboza kuzarangira habonetse inkingo zirenga miliyoni eshatu n’ibihumbi 500 zo mu bwoko bwa Pfizer.

Dr Ngamije yabwiye RBA ati “Twatangiye kubona zimwe muri izo nkingo (za Pfizer) mu cyumweru gishize, twarabyumvikanye n’Ikigo Pfizer kugira ngo zize vuba bishoboka, kugera mu kwezi kwa 12 tuzabona miliyoni eshatu n’ibihumbi 500”.

Ministiri w’Ubuzima akomeza avuga ko hari n’amasezerano bagiranye n’Ikigo gikora inkingo za Johnson&Johnson, kikaba kigomba guha u Rwanda inkingo zirenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 100.

Dr Ngamije yakomeje avuga ko mu Rwanda hari ibimenyetso simusiga by’ubwoko bushya bwa Koronavirusi yihinduranyije yitwa Delta, aho abayirwaye ngo barimo kubabara umutwe ku buryo bukabije, bakavuga ko bananiwe cyane kandi guhumeka birimo kubagora.

Avuga ko umubare w’abarimo kwandura hamwe n’abahitanwa n’iyi virusi nshya mu byumweru bine bishize ungana n’uw’abashoboraga kwandura no kwicwa na Covid-19 mu gihe kirenga amezi abiri.

Gahunda yo gukingira Covid-19 mu buryo bwa rusange irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu mu bitaro bya Kibagabaga, Muhima na Masaka i Kigali, nyuma ikazakomereza mu Karere ka Rubavu ku wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021.

Ni gahunda izajya ikorwa buri cyumweru hirya no hino mu gihugu uko inkingo zizajya ziboneka, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima. Kugeza ku wa Gatatu tariki 07 Nyakanga 2021 abari bamaze gukingirwa Covid-19 mu gihugu hose bararenga ibihumbi 390.