Impaka zaravutse mu Baminisitiri MTN ihabwa isoko-Perezida Kagame

Impaka zaravutse mu Baminisitiri MTN ihabwa isoko-Perezida Kagame

 Oct 19, 2023 - 12:46

Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yahishuye ko mu nama y'Abaminisitiri havutse impaka ubwo hemezwaga ko sosiyete ya MTN irahabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Ku nshuro ya 25 sosiyete icuruza iby'itumanaho mu ikoranabunga MTN-Rwanda imaze ikorera mu Rwanda, kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023 yari yakoze ibirori byo kwishimira iyo myaka imaze ikorera mu Rwanda, ibirori byarimo n'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame.

Mu jamba ry'Umukuru w'Igihugu, yahishuye uko iyi sosiyete yatsindiye isoko ryo gukorera mu mu gihugu cyari cyigisohoka muri Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezida Kagame, yavuze ko habayeho impaka z'urudaca mu Nama y'Abaminisitiri kugira ngo bemeze MTN.

Perezida Kagame yahishuye ko ubwo MTN yahabwaga isoko habaye impaka mu Baminisitiri

Akaba yavuze ko izo mpaka zaturutse ku kuba hari Kompanyi eshatu zashakaga iryo soko; kandi muri izo harimo iy'Umunyarwanda wafashije Igihugu mu rugamba rwo kwibohora kuko ngo yari yaratanze amafaranga ndetse n'ubundi bufasha mu itumanaho.

Ku bw'ibyo, ngo Abaminisitiri bumvaga baha isoko uwo munyarwanda wabafashije. Icyakora, ngo uwo munyarwanda yari afite ikoranabunga rishaje (Analogue). Perezida Kagame ati "Ubwo byageraga mu Nama y'Abaminisitiri, hari amajwi yazamutse avuga ko tugomba guha uruhushya uwo wari ufite ikoranabunga rishaje. Umubare munini wavuze ko tugomba guhemba uwo wadufashije."

Perezida Kagame yifatanyije na MTN mu isabukuru y'imyaka 25 imaze ikorera mu Rwanda

Perezida Kagame akaba yakomeje avuga ko yabumvishe agaceceka cyane, ariko ngo ageze aho azamura akaboko abasaba ko bareba ikigo gishobora kubafasha mu ikoranabunga rigezweho kandi rimeze neza bakagabanya iby'ubunyarwanda bakareba icy'ingenzi. 

Narabwiye nti " Niba dukeneye guhemba abafufashije mu rugamba, hari inzira nyinshi tuzabafashamo, reka turebe icy'ingenzi." Akaba yavuze ko byarangiye iyo sosiyete y'umunyarwanda igiye ku runde kuko ngo itari yujuje ibisabwa. Mu gihe muri Kompanyi eshatu arizo zahatanaga, hari hasigayemo MTN n'indi yo Malaysia, ariko birangira MTN ari yo isigaye.