Mu bice byabanje, twabonye ko Umwanditsi Robert Greene wanditse igitabo the 48 rules of power, aho yakuye inganzo yo kwandika iki gitabo ndetse n'Abanyapolitike hamwe n'ibyamamare byahinduwe n'aya mategeko.
https://thechoicelive.com/amabwiriza-wakurikiza-niba-ushaka-kuyobora-abandi
https://thechoicelive.com/igice-cya-kabiri-amabwiriza-wakurikiza-niba-ushaka-kuyobora-abandi
Mu bice bibiri byabanje kandi twabonye ko Greene yihanangiriza abayobozi cyangwa se abashaka kuba abayobozi, kutagira amarangamutima adafite ishingiro, avuga ko niba unabikoze ubikore mu mibare.
Igice cya Gatatu cy'amabwiriza wakurikiza niba ushaka kuyobora abandi:
11. Iga gutuma abantu bakwishingikiriza
Niba ushaka kuyobora abandi, ugomba gukora buri kimwe ku buryo abaturage bakubona nk'umucunguzi wabo ku buryo batabaho batagufite.
Nk'umutegetsi, abaturage bagomba guhora bategereje ko hari icyo wabakorera ku iterambere ryabo kandi kidashoboka atari wowe ugikoze.
Ibi kandi bituma bahora bagufitiye ikizere kuko hari ibyo ushoboye kubagezaho, kandi nawe bizakongerera ikizere.
12. Koresha ubunyangamugayo n'impano ariko ku buryo bubaze neza
Nk'umutegetsi, kugira ngo ugere kure kandi ku ntego zawe, ugomba gukoresha ubunyangamugayo n'impano ariko ku buryo bubaze neza.
Greene akubwira ko inshuro imwe nk'umutegetsi ureka ibikorwa bya Politike ugakora ibikorwa bisanzwe nk'abandi bantu bose.
Greene ati " Niba uri umutegetsi ukagera aho abantu bari kurira, niyo byaba bitagufasheho, ariko fata agatambaro wihanagure amarira mu maso niyo byaba ntayo. Ibi bizatuma abantu bakwibonamo."
13. Niba uri gusaba ikintu umuntu, shyiramo ingingo imwereka ko ari inyungu ze
Igihe uri gusaba abaturage ngo bagutabare, wibereka ko ushaka ko bakugirira impuhwe, ahubwo shyiramo ingingo ibireka ko ibyo ubasaba biri mu nyungu zabo.
Greene ati:" Niba usaba ko umuntu agufasha ikintu runaka, wizana ibikorwa nawe wigeze kumukorera. Ibi nubizana azaboneraho akwihorere. Ahubwo shyiramo ingingo y'inyungu ze, azabyumva vuba."
14. Igaragaze nk'inshuti ariko ukore nk'intasi
Nk'umuntu ushaka kuyobora abandi, ugomba guhorana amakuru kandi ukayagira ku ruhande mutavuga rumwe.
Kuri iyi ngingo, ugomba kuba ufite abantu baguha amakuru kandi nawe ukaba uzi kwishakira ayo makuru, abantu bawe bakuzanira.
Ayo makuru nawe uyabona mu bibazo wibariza ubwawe abaguha amakuru.
15. Fata umwanya umwanzi wawe umusenye by'ukuri
Greene asobanura ko abategetsi bakomeye mu isi, bahereye mu kwikiza abanzi babo, uhereye no kuri Musa muri Bibiliya.
Kuri iyi ngingo, akwibutsa ko abategetsi benshi barimbuwe nuko bihoreye abanzi babo bakisuganya kugeza baje kubarwanya bakabatsinda.

Greene ati " Umwanzi arasenywa mu buryo bw'umubiri na roho. Kandi buri gishirira uko cyaba cyaka kose cyatwika inzu."
Muri iki gitabo, Robert Greene asobanura ko umuyobozi cyangwa se umutegetsi atari umuntu usanzwe, ku bw'ibyo rero agambo kugira imyitwarire itandukanye n'iyabo ayobora.
Iyi ngingo kandi ayihuriraho n'umukurambere wa Politike Niccolo Machiavelli wagize ati " Politike ntaho ihurira n'imyitwarire iyo abandi bakwita ko ari myiza."
Ku bw'ibyo byose rero, igice cya Kane gikomeza gusobanura aya mategeko Robert Greene ahurizaho na Niccolo Machiavelli ntikizagucike.
