Guhera muri Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwatangiza ibitero bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine, amagana y'intwaro yagiye asenywa ku mpande zombi.
By'umwihariko buri ruhande rugenda rwigamba gushegesha urundi, gusa nta ruhande rwari rwakabimburiye urundi ngo rutangaze ibikoresho byose rwasenye kuva intambara yatangira, kugera u Burusiya ubwo bwabikoraga.
Kuri iyo mpamvu, ubwo Uburengerazuba bw'isi bwatangira kohereza intwaro muri Ukraine, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Sergey Lavrov yagize, ati "Izo ntwaro turazitegereje ubundi zose tukazihinduramo imbabura zo gutekerwamo."
Ku bw'ibyo Umuvugizi w'ingabo z'u Burusiya Lieutenant General Igor Yevgenyevich Konashenkov yasohoye urutonde rwose rw'intwaro za Ukraine bamaze gushumika;
Indege z'intambara haba za kajugujugu ndetse n'izindi zose z'indwanyi zikaba zimaje kuhashirira: Indege 405 za aircraft, indege 228 za helicopters( kajugujugu).

Ibikoresho by'ingabo za Ukraine byahinduwe umuyonga
Ku bimodoka by'intambara dore ibyangijwe: 3,651 unmanned aerial vehicles, 415 surface-to-air missile systems, 8,534 tanks.
Ni nako kandi ibibunda birasa kure nabyo byahashiriye ari byinshi harimo: 1,078 multiple rocket launchers, 4,501 field artillery guns and mortars, 9,292 special military motor vehicles.
Muri rusange ibi bikaba byashyizwe hanze n'uruhande rw'u Burusiya rubicishije mu biro ntaramakuru by'Abarusiya TASS.
Vladimir Putin yirukanye undi musirikare mukuru
Gen.Rustam Usmanovich Muradov, niwe wirukanwe nyuma y’aho ingabo yayoboraga zigabye ibitero ku za Ukraine mu gace ka Vuhledar, ibifaru byazo birenga 10 bigatwikwa nk’uko tubikesha ikinyamakuru Moscow Times cyo mu Burusiya.

Gen.Rustam Usmanovich Muradov yakuwe ku mirimo yo kuyobora ingabo muri Ukraine
Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, akaba yaherukaga kwirukana General Serge Surovikin, muri Mutarama 2023 azize umusaruro muke ku rugamba muri Ukraine, agasimbuzwa General Valery Gerasimov.
Nta kabuza uko intambara ya Ukraine n'u Burusiya igenda itinda, ikemeza kugenda izamura n'ibindi bibazo amaherezo isi izakiriza yombi. Gusa benshi bahuriza kukuba iyi ntambara izatuma havuka izindi zitabarika.
