Perezida  Kagame yasesekaye i Brazzaville mu ruzinduko rw’akazi- Amafoto

Perezida Kagame yasesekaye i Brazzaville mu ruzinduko rw’akazi- Amafoto

 Apr 11, 2022 - 08:47

Perezida Paul Kagame yageze muri Repubulika ya Congo [Congo-Brazzaville] mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ku butumire bwa mugenzi we, Denis Sassou N’Guesso uyobora Congo Brazzaville.

Perezida Kagame yasesekaye i Brazzaville  mu murwa mukuru the ‘iki gihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata. Uruzinduko rwe ruzarangira ku wa 13 Mata 2022.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, binyuzee ku mbuga nkoranyambaga byatangaj ko Perezida Kagame yakiriwe ku kibuga cy’indege na Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou N’Guesso.

Perezida Kagame yageze i Brazzaville aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel; Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Akamanzi Clare n’abandi.

IMG_9710.jpeg

IMG_9709.jpeg

IMG_9711.jpeg

IMG_9712.jpegPerezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Congo Brazzaville Denis Sassou N’Guesso.