Uwitwa Maombi ni we wari uzi Vestine na Dorcas. Atuye I Musanze. Ati:’’Itangazamakuru ryajyaga riza gusura aba bana bakabasigira amafaranga ibihumbi bibiri, ndebe impano bafite nshaka kuyibyaza umusaruro bakaba babona ibibatunga n’imyambaro’’. Shene ya YouTube yayifunguye agamije ko bajya bashyiraho ibyo bakora.
I Musanze ntihari kubazamurira izina
Maombi avuga ko yabonye bahamye I Musanze nta terambere bageraho. Ati:’’YouTube channel yari ifite subscribers 400’’.
Uyu Maombi yoherereje M-IRENE amashusho magufi abona bafite impano. Ati:’’Intego yari inzanye nashakaga ko shene yabo yazamuka’’.
Maombi yabuzeho igihe gito ntiyongera gukurikirana ibya Vestine na Dorcas
Maombi avuga ko abana bashimishijwe no gukorana na Murindahabi IRENE bitewe nuko bari bageze mu biganza bizima.
Reba hano wumve uko operasiyo yose yagenze
