Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri: Kigali n’uterere umunani byashyizwe muri guma mu rugo iminsi icyenda ishobora kongerwa

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri: Kigali n’uterere umunani byashyizwe muri guma mu rugo iminsi icyenda ishobora kongerwa

 Jul 15, 2021 - 03:52

Hari hashize iminsi abantu bicwa na coronavirus biyongera ndetse abandura aho kugabanuka bakiyongera. Ibi biri mu byashingiweho mu gufata ingamba zikarishye zo kwirinda Covid-19 yabyukije agatwe ikaba iri kwivugana benshi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, yayoboye inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye, by’umwihariko ingamba zigamije gukumira ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19. Iyo nama yashyize Umujyi wa Kigali n’utundi turere 8 muri gahunda ya Guma mu Rugo guhera tariki 17 Nyakanga 2021. Gicumbi, Burera, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro ndetse n’umujyi wa Kigali byashyizwe muri Guma mu Rugo, izatangira Tariki 17 Nyakanga igeze 26 Nyakanga 2021.

Ingamba zaraye zigiyeho zirakaze ariko zigamije kurinda abaturage gupfa ari benshi