Uruhare rw'amadini mu bumwe n'ubwiyunge

Uruhare rw'amadini mu bumwe n'ubwiyunge

 Apr 12, 2023 - 03:50

Nkuko amwe mu matorero yagize uruhare mu gushyira mu bikorwa Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994, niko amadini afite uruhare mu kongera kubanisha abanyarwanda. 

Mu gutegurwa kwa Genocide, hari bamwe mu bashishikarizaga abantu gukora Genocide kandi bayoboye amadini muri icyo gihe. 

Amwe mu madini n'amatorero yagize intege nke mu kwigisha abayoboke babo uko bakwirinda amacakubiri n'inzangano zatumye habaho Genocide. 

Impunzi z’abatutsi zisaga 35,000 zaturutse muri za komini Rukira, Rusumo, Birenga, Kigarama na Rukara no ku musozi wa Nyarubuye, ziciwe mu kiliziya ya Nyarubuye n’Interahamwe ziyobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi.

Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bari bahungiye muri Kiliziya Gatulika ya Nyange bizeye ubufasha bayisenyeweho hifashishijwe imashini ikora imihanda izwi nka tingatinga, ku mabwiriza yari yatanzwe na Padiri Mukuru Seromba Athanase.

Abatutsi bari bahungiye ahahuze urusengero rwa ADPR (rwahindutsemo urwibutso rwa Jenoside) mu murenge wa Rusiga, barishwe.

Amadini afite ubushobozi bwo guhuriza hamwe umubare w'abantu benshi bakabasobanurira ikintu kandi bose bakabyumva ku kigero cyo hejuru.

Muri urwo rwego, kuba amadini yajya atanga inama zo kwibagirwa ahahise abantu bagasingira ibiri imbere kandi bashyize hamwe, byatuma abanyarwanda bongera kwiyunga bakaba umwe nkuko byahoze.

Isoko y'urukundo ikomoka bwa mbere mu byo pasiteri/padiri yigisha bya buri munsi ndetse no gusobanura uko Yesu/ Mohammed yagize urukundo abantu bakaba bakwiye kumwigiraho.

Ni muri urwo rwego amadini akwiye gukomeza kwigisha abayoboke babo kugira urukundo no kurusakaza hose ndetse no kubabarirana.

Uretse kwigisha urukundo, amadini afite inshingano zo kwigisha abantu kubabarirana bakirengagiza ibyabaye bishobora kubatanya.

Mu ndangagaciro z'umukirisitu ntabwo hakwiye kuburamo iyo kubabarirana no gukundana nkuko muri Bible Yesu yakundaga kujya yigisha abantu. 

Video y'uwarokotse Genocide yakorewe abatutsi avuga ku ruhare amadini yagize mu 1994.