Uyu Kajala Paula ni umukobwa wa Kajala Masanja umukinnyi wa filimi wigeze gukundana na Harmonize ariko bose byigeze kuvugwa ko yabarongoraga (umwana na nyina). Kajala Paula yujuje imyaka 19 ku buryo afite uburenganzira ku buzima bwe. Nyina rero ntabikozwa ku buryo ashobora kwiyambaza amategeko akarega Rayvanny wateye umukobwa we inda.

Kajala Paula wiga mu wa kane w'amashuri yisumbuye aratwite
Uyu mukobwa yagaragaye kubitaro by’ahitwa Kinondoni yagiye kwipimisha mu rwego rwo kumenya uwo atwite uwo ariwe. Ababonye uno mukobwa bavugako nubundi afite ibimenyetso byose by’umugore utwite bitewe n’impinduka ubu zimugaragaraho. Abenshi ubu barifuriza Kajala Masanja ishya n’ihirwe kuba agiye kubona umwuzukuru. Mu kiganiro Kajala Masanja umubyeyi wa Kajala Paula aherutse gukora kuwa gatanu w’icyumweru gishize yagaragaje ibyishimo bicye byo kuba umukobwa we atwite ndetse we avugako umwan awe adatwite ahubwo ko ari itangazamakuru rishaka gusiga isurambi umukobwa we bityo akaba agiye kwitabaza amategeko. Zimwe mu nshuti za hafi za Rayvanny barimo Baba Levo yahamije ko Kajala agaragara nk’umukobwa utwite.
Umwanditsi: Havugimana Lazare
