Sergio Ramos Garcia arasezera kuri Real Madrid akiniye imyaka 16 akayihesha ibikombe 22 mu mikino 671

Sergio Ramos Garcia arasezera kuri Real Madrid akiniye imyaka 16 akayihesha ibikombe 22 mu mikino 671

 Jun 17, 2021 - 07:25

    Sergio Ramos winjiye muri Real Madrid mu 2005 arasezera ku buyobozi bwayo uyu munsi ku gicamunsi. Uyu wari kapiteni wayo n’ikipe y’igihugu ya Espagne amasezerano ye azajyaho akadomo ku ya 30 Kamena uyu mwaka ariko yanze kuyongera kuko hari ibyo atumvikanyeho na Real Madrid akiniye imyaka 16 akaba yarayihesheje ibikombe 22.

Sergio Ramos Garcia yatwaye ibikombe birimo bitanu bya shampiyona, atwara, bine bya Champions League, Copa del Rey bibiri, Spanish Super Cup bine, UEAF super cup bitatu na Fifa club world cup bine.

Carlo Ancelotti utoza iyi kipe yifuzaga kugumana uyu munyabigwi ariko hazamo amananiza yo kuba bashakaga kumuha amasezerano y’umwaka umwe bakanamugabanyiriza umushahara 10% ariko we yifuzaga imyaka ibiri ndetse umushahara we ntunyeganyezwe.

Umushahara umuteranyije n'ikipe yitangiye ubuzima bwe bwose

Sergio Ramos yahaye iyi kipe ibintu byose bishoboka mu myaka 16 ayikiniye. Ibirori byo kumusezeraho bwa nyuma biraza kwitabirwa na Florentino Perez, perezida wa Real Madrid noneho haze kubaho ikiganiro n’itangazamakuru. Inkuru yanditswe na talksport.com yabonye itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko uyu mugabo w’imyaka 35 aza gusezerwaho kuri iki gicamunsi.

Ikipe yamusabye kwemera kugabanyirizwa 10% ku mushahara aratsimbarara

Yakiniye Real Madrid imikino 571. Mu 2010 yafashije ikipe ye y’igihugu kwegukana World cup. Amakipe arimo Manchester United, Man City, As Roma, Paris Saint Germain na Sevilla ziri kumeza y’ibiganiro n’uyu munyabigwi.

Isoko y'inkuru