Mike Karangwa wabuze ayo acira n’ayo Amira atewe icumu na  Fatakumavuta-Ubuhamya
Mike Karangwa wabuze ayo acira n’ayo Amira atewe icumu na  Fatakumavuta-Ubuhamya

Mike Karangwa wabuze ayo acira n’ayo Amira atewe icumu na Fatakumavuta-Ubuhamya

 Jul 10, 2021 - 14:55

Nyuma y'uko Mike Karangwa aje mu bari ku ruhembe mu bugambanyi bwashatse gutandukanya MIE, Vestine na Dorcas, bamwe ntibabyihanganiye. Umunyamakuru Fatakumavuta ukorera Flash Fm/Tv yahise yibutsa abanyarwanda ko Mike Karangwa ikibuga gisa nk'ikiri kumunyererana akaba ari kwiruka inyuma y'ibyamusize. Ndetse yanagarutse kuri imwe mu mishinga yagiye agira uruhare mu izimira ryayo harimo Kwiba izina ry'ikiganiro, Salax Awards yagiye nka nyomberi ndetse no gukoresha ikirango (Cashe) cy'igihugu mu nyungu ze bwite igihe yari umukozi muri Kaminuza y'u Rwanda.

Mu Kinyarwanda hari umugani baca ‘’Yabuze byose nk’ingata imennye’’ cyangwa se bakavuga ko umuntu yaburiye aho abandi baronkeye. Umunyamakuru ukora ibiganiro by’imyidagaduro ku bitangazamakuru bya Flash radio/Tv yanyarukiye kuri Instagram ye arangije afata telefoni arandika ati:’’Mike Karangwa yakoresheje ikirango(Cashe) y’igihugu mu nyungu ze bwite turihanga, Mike aregwa kwica Salax Awards, ku byaha Mike yakoze tukabyihanganira hiyongereyeho kwiba umunyamakuru Bona Kuku izina ry’ikiganiro gisanzwe gica kuri Genesis Tv cyitwa Iriga’’.

 Dore ubuhamya bukubiyemo ibirego bya Mike Karangwa mu mboni za Fatakumavuta

 

Ugendeye ku byanditswe n’umunyamakuru Fatakumavuta bigaragara ko Mike Karangwa ashobora kuba yaribuze mu ruganda rw’imyidagaduro akaba ibyo afashe byose aho kuza bimuhunga. Abasobanukiwe neza umuco nyarwanda bazi neza ko habaho inyatsi ku buryo icyo ugerageje cyose cyanga. Ariko rero ntawiheba ritararenga. Ni umwe mu batangije ibiganiro byakunzwe ariko aho bigeze yakabaye agira uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda. Hari amakuru avugwa ko yigeze guca intege Bruce Melodie ko ntaho azigeza bitewe n’uko asa (Physical appearance).

Reba hano uko byagenze