Abanyarwanda n'Isi bari kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku va ku 07-13 Mata by'umwihariko bikaba ari icyumweru cy'Icyunamo cyo kwibuka Abatutsi bishwe mu 1994.
Dore bimwe mu byaranze tariki ya 8 Mata 1994
- Ingabo za FPR inkotanyi zubuye imirwano mu duce twa Byumba na Ruhengeri kugira ngo zihagarike Jenoside yakorwaga.
- Maj.Gen. Paul Kagame wari umugaba mukuru w'ingabo za FPR inkotanyi yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yarimo gukora Genoside.
- Abatutsi bahungiye mu ruganda rw'icyayi rwa Mata, kuri ubu ni mu karere ka Nyaruguru barishwe.
-Abatutsi bageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zaire, kuri ubu ni DRC, interahamwe zarabakusanyaga zikabica mu gace kitwa Rusura mu Murenge wa Bugeshi.
-Abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya st Andre i Kigali Nyamirambo, ndetse n'abari bahungiye muri Kiliziya Gotolika ya Mutagatifu Karoli Lwanga barishwe.
- Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyawera muri Kayonza magingo aya, barishwe.
- Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwatangiye muri Komini ya Rutsiro muri Perefegitura ya Kibuye.
- Kuva tariki ya 08, 14, 25 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Ruhuha barishwe.
- kuri iyi tariki, hishwe Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw'Abadivantiste rwa Cyambara muri Bigogwe.
- Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Ruhengeri kuri ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
"Twibuke twiyubaka"
Bimwe mu byaranze tariki ya 8 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.#Kwibuka29 pic.twitter.com/bYhAhcw8ez
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) April 8, 2023
