Mu kiganiro Davis D wiyita Shine Boy yagiranye n’abafana aho yari yagize ati:"Mbaza nkusubize" Yatangiye abazwa n’umwe mu bakunzi be niba yaba afitanye indirimbo n’umuhanzi Abijuru king Lewis (Papa cyangwe) asubiza agira ati”Yego irahari ariko izasohoka mu mpera z’umwaka".
Yabajijwe impamvu indirimbo ye nshya yenda gusohoka impamvu yayise Eva asubiza ati” N’uko ba Eva bariho muri iyi sosiyeti (society)". Davis D kandi yabajijwe niba iyo arebye urwego rwe niba aba anyuzwe asubiza ati” Oya urwego ndiho ndarwishimira ariko ndacyafite byinshi byo gukora."
Davis D yabajijwe niba hari umuhanzi akunda mu gihugu cy’uburundi asubizako ari benshi ariko by’umwihariko akunda Sat-B gusa yasabwe kuzakorana indirimbo na Big Fizzo aravuga ati” nzabikora".
Yabajijwe impamvu akunda gukorera amashusho y’indirimbo ze I Dubai asubiza ko ari heza habereye ishusho.
Davis D abajijwe niba yaba afitanye indirimbo na Olegue wo mu Burundi yasubijeko birimo gutegurwa.
Davis D yasabwe n’umukunzi we kwerekana umukunzi we yaririmbye mu ndirimbo Itara avugako azamubereka vuba aha.
Yabajijwe n’abafana niba haba hari indirimbo afitanye n’abandi bahanzi bakomeye asubiza ko zihari yakoranye n’abahanzi bo muri Africa y’uburengera zuba.
Davis D kandi yahishuyeko Umuhanzi afatiraho ikitegererezo ari Wizkid wo muri Nigeria avugako atazahagarika umuziki badakoranye.
Davis D yijeje abakunzi be bari mu bihugu nk’uburundi na Uganda ko azabataramira umwaka utaha wa 2022 anavugako umuhanzi akunda kurusha abandi muri uganda ari A Pass bica amarenga ko ariwe bashobora gukorana indirimbo.
Davis D aritegura gushyira hanze Indirimbo ye nshya yise Eva.
Davis D yavuzeko umwaka utaha uzaba wiganjemo ibitaramo ashobora kuzakorera muri America na Canada hakiyongeraho I Burundi na Kampala akaba ari nabwo azasohora umuzingo we wa kabiri.
