Ukraine mu nzira zo gukubitirwa mu gafuka

Ukraine mu nzira zo gukubitirwa mu gafuka

 Oct 4, 2023 - 17:31

Ukraine ikomeje kubura aho ipfunda imitwe nyuma yuko Ibihugu byayiteraga inkunga bikomeje gukuramo akarenge kugera no kuri USA nayo itangiye guseta ibirenge mu kohereza intwaro. Ku mirongo y'urugamba bimeze bite?

Iminsi 588 irihiritse u Burusiya bwesurana na Ukraine ishyigikiwe n'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi. Guhera intambara yatangira, ibihugu byinshi byarahiriye guha intwaro nyinshi Ukraine kugera intambara irangiye, gusa kuri ubu ibihugu bimwe byatangiye gukuramo akarenge. Byatangiriye kuri Poronye ivuga ko itazongera kohera intwaro, ndetse ishimangira ko igiye kwirebeho.

Ntibyarekeye aho kuko igihugu cya Slovakia nacyo biciye muri Minisitiri w'intebe Robert Fico uheruka kwegukana amatora, nawe yemeje ko inkunga yabo kuri Ukraine igiye kuhagarara. Ibi bihugu bibiri bimaze guhagarika inkunga zabyo, bikaba ari bimwe mubyatangaga inkunga nyinshi, ndetse bikaba byatumye Ukraine isaba ibihugu bibafasha kuvuga neza igihe bazamara babafasha kugira ngo bakore igenenamigambi.

ukraine mu nzira zo gutsindwa n'u Burusiya

Muri USA naho ishyamba si ryeru, dore ko Inteko Nshingamategeko ikomeje gutambamira itegeko ryemeza inkunga ya gisirikare muri Ukraine. Ni mu gihe Perezida Biden nawe atakambira iyi Nteko kwemeza iyo nkunga ariko nayo ikamutera utwatsi. Nkaho aho naho hadahagije, mu bihugu byo mu bumwe bw'Uburayi nabo intwaro zikomeje kubabana iyanga.

Ku ruhande rw'u Burusiya, barabyina kamucerenge bavuga bati " Twari tuziko muzananirwa hashize nk'imyaka itanu, none munaniwe n'imyaka ibiri itari yashira?". Nubwo bimeze gutya, ku mirongo y'urugamba u Burusiya bwatangaje ko bwahanuye dore 31 mu bice by'ubutaka bwabo harimo:  Belgorod, Bryansk na Kursk ku mupaka bahuriyeho na Ukraine. Kugera magingo aya ntiharamenyekana ibyanginjwe. Ni mu gihe ibitero by'u Burusiya nabyo bikomeje mu bice bitandukanye bakoresheje dorone z'intambara.