Nyuma yo kuvugwa ko yaba agiye gusezera mu ikipe y'igihugu ndetse abenshi bakavuga ko akuze bihagije ngo ave muri ruhago nk'umukinnyi,Haruna yatangiye guca amarenga yo kumanika inkweto.
Haruna Niyonzima ni Kapiteni w'Amavubi(Image:Kigali Today)
Haruna Niyonzima ukinira As Kigali akaba na Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, ari mu mahugurwa y'ibyangombwa by'ubutoza byo mu bwoko bwa C na D.
Haruna Niyonzima ari kumwe n'abandi batoza nka Mutarambirwa Djabil utoza As Kigali yungirije, Calliope Kabalisa, Mbungira Ismail na Sasha Dusenge ba Rayon Sports, Byusa Wilson na Ndoli batoza amakipe mato ya APR FC.
Abatoza 20 barimo Haruna bakomeje amahugurwa(Image:Inyarwanda)
Amahugurwa abaye nyuma y'ayari yabaye mu 2017 ariko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) ritesha agaciro umusaruro wari wavuyemo.
Haruna Niyonzima nyuma yo kuva mu ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania,ubu ari gukina muri AS Kigali yo mu Rwanda.
