Ingamba zatuma utabatwa n'imbuga nkoranyambaga

Ingamba zatuma utabatwa n'imbuga nkoranyambaga

 Oct 11, 2023 - 16:51

Dore zimwe mu ngamba wafata kugira ngo utazaba ingaruzwamuheto y'imbuga nkoranyambaga (Socio media).

Duheruka kureba kubatwa n'imbuga nkoranyamba icyo ari cyo ndetse no kureba ibimenyetso simusiga byuko waba warabaye imbata y'imbuga nkoranyambaha. Impamvu nyamukuru ituma umuntu abatwa n'ikintu runaka, ni igihe umubiri urekuye umusemburo wa "Dopamine" aho uyu ari umusemburo w'ibyishimo; aho uvubuka iyo ukoze ikintu cyikakuryohera.

Ku mbuga nkoranyambaga, uyu musemburo uvuburwa iyo usomye ibitekerezo na 'likes' abantu baba batanze ku ifoto cyangwa se ikindi kintu uba washyize kuri izo mbuga, ukumva urabikunze. Ibyishimo ugira muri icyo gihe, bigereranywa n'i by'umuntu uba wafashe ibiyobyabwenge bikaze nka kokayine.

Dore bumwe mu buryo bwatuma utaba ingaruzwamuheto z'imbuga nkoranyambaga:

1. Tandukanya imbuga nkoranyambaga n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga: Niba ufite mudasobwabwa hari ibyo uri gukoreraho, kura mu kirahuri "screen" imbuga nkoranyambaga kugira ngo zitazajya zikuvangira uri mu bindi.

2. Reba neza mu by'ukuri inyungu ukura muri izi mbuga: Niba udashaka kuba imbata y'imbuga nkoranyambaga, ugomba kureba inyugu ziri mu kuzikoresha kuko abazikoze bashyizemo akantu gatuma tuzikunda kandi twe ntacyo zitwinjiriza.

3. Hagarika 'application' z'imbuga nkoranyambaga mu gihe runaka: Mu gihe udashaka kubatwa n'izi mbuga, ugomba kujya uziharika mu gihe gito utari kuzikoresha, ukabanza ukibanda ku byo warimo gukora.

4. Igenzure wowe ubwawe: Iki ni kimwe mu bintu bikomeye kandi by'ingenzi muri ibi byose. Ugomba kugena igihe runaka ugomba gukoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo bidahindura imyitwarire yawe.

5. Ugomba kumara igihe kinini uri kumwe n'inshuti zawe imbonankubone: Muri ibi bihe, abantu bamara igihe bari kumwe n'inshuti zabo ku mbuga nkoranyambaga kuruta uko bakimara bari kumwe amaso ku maso. Kuganira n'inshuti imbonankunone, bituma upanga n'izindi gahunda nko kujya gukina ndetse n'ibindi.

6. Hagarika ubutumwa "Notifications" bwo kuri izi mbuga: Ugirwa inama yo gukuraho interineti mu gihe utari gukoresha imbuga nkoranyambaga, kuko bituma udakomeza kumva ubutumwa bushya buje ngo uge kureba ibyanditswe.

Nubwo imbuga nkoranyambaga ari nziza nta wabihakana, ariko kandi hari n'ingaruka zishobora kukugwira uramutse utitwararitse. Izi ni zimwe mu ngamba wafata ukabasha gukoresha izi mbuga mu buryo bwiza nubwo hari n'izindi tutavuze, ariko izi ni zimwe mu zingenzi.