Menya tumwe mu duhigo Katy Perry yibitseho kuri YouTube yatangiye gukoresha mu 2008

 Aug 28, 2021 - 10:29

Katy Perry indirimbo ze ziri mu zirebwa cyane kuri YouTube. Mu 2020 ni we wagize abarebye ibihangano benshi mu bahanzi bose. Yatangiye gukoresha YouTube mu 2008 kugeza ubu abarebye shene ye bose hamwe basaga miliyali 22.

Katheryn Elizabeth Hudson wamamaye nka Katy Perry mu 2020 indirimbo ze zarebwe na miliyali 2.4. Yakoze amateka umwaka ushize aho indirimbo ze ari zo zahize izindi mu kurebwa cyane ariko nubundi nta gitangaza kirimo kuko asanzwe azwiho kwanikira abandi mu kurebwa cyane.

 Uyu munyamuziki uririmba mu njyana ya Pop umwaka ushize yaje ari uwa gatatu mu kugira indirimbo yarebwe cyane muri rusange ariko noneho hagendewe ku banyamuziki bose, mu gukusanya abarebye indirimbo ze ikizwi nka Views kuri YouTube, zageze kuri miliyari 2.4 mu mwaka wa 2014.

Nubwo uyu mugore uvuga rikijyana mu isi y’abastar n’ ubwamamare muri rusanjye atigeze asohora Album muri uriya mwaka wa 2014, yamaze hafi umwaka wose nubundi Album ye ya kane Prism iyoboye iyi akaba yari yayisohoye mu Ukwakira kwa 2013.

Indirimbo rukumbi y’umuririmbyi Katy Perry yitwa “Dark Horse” inagaragaramo umuraperi Juicy J, yaragafashe irarebwa cyane , irongera irarebwa ariko mu byukuri iyi ndirimbo byarangiye ibaye iya gatatu ku isi mu kugurishwa cyane kuri iTunes ndetse ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’uko indirimbo zahize izindi mu gukundwa, gushakishwa no kugurwa kuri Hot 100 tally.

Views nyinshi muri views ze zigera kuri Miliyari 2.39 zaturutse ku mashusho yagaragaye mu ndirimbo ze bagaragaza ibikoresho, ibihangano n’ibibumbano  byo mu myaka ya cyera mu gihugu cya Egypt. Ibi byatumye abantu bareba ku bwinshi amashusho y’ indirimbo Dark Horse ndetse bituma muri uriya mwaka urangira imaze kurebwa na miliyoni 780 kuva isohowe muri Gashyantare ya 2014.

Katy Perry ahorana udushya n’ingamba z’ukuntu agomba gukora ibintu bye bityo amashusho y’indirimbo ze abe yagira abamureba benshi ikizwi nka Views kandi nkuko imibare ibigaragaza umuvuno we waramuhiriye.

Igihe cyaje kugera umuvuno yakoresheje abandi banyamuziki barawigana nubwo batarageza ikigero ariho.

Kuva indirimbo Dark Horse yasohoka, ubwo yari imaze imyaka ibiri kuva igiye hanze yari imaze kurebwa n’abarenga miliyari 1.5

Reba indirimbo ye "Roar" iri mu zarebwe cyane 

Undi muvuno ukomeye utuma Katy Perry abona za miliyari za  Views ku ndirimbo ze, ni ukubera abafana be. Afite abafana be bibumbiye hamwe biyita KatyCats bakaba bamukunda cyane ndetse bakaba bahora bakora ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga na cyane kuri iriya ndirimbo Dark Horse kugirango abantu bashyiremo agatege iyo ndirimbo igire views zigera kuri miliyari. Aba bafana be bakoresheje Hashtag yitwa #DarkHorseTo1Billion ibi babikora mu gusubizanyamo imbaraga hagati yabo ndetse bakangurira ababakurikira kuri social media ko bareba video y’ iriya ndirimbo.

Reba nkiyi Tweet iri hano hasi aho umwe mu bafana ba Katy Perry yanditse mu kwamamaza indirimbo ye “Dark Horse” kandi koko umugambi wabo wagezweho.

Yizihije isabukuru y'umwana we umaze umwaka abonye izuba

Katy Perry ni umuntu uhorana udushya ku bihangano bye ndetse agaha agaciro buri kintu cyose ashyizemo imbaraga kandi akanihutira kugishyira mu itangazamakuru. Urugero rwa vuba mu minsi ibiri ishize aho ku wa kane yizihije isabukuru y’umukobwa we Daisy Dove ku mwaka umwe yari amaze avutse.

 Katy Perry yizihije isabukuru y’umukobwa we Daisy Dove yabyaranye na Orlando Bloom yari amaze avutse, ndetse uyu Katy Perry ahita apostinga ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bumwifuriza isabukuru ye ya mbere y’umwaka umwe ushize ari kuri iyi si, abyandika muri aya magambo ati:”Umwaka umwe urashize, uyu munsi ni umunsi ubuzima bwanjye bwatangiye”. Uyu muririmbyi w’imyaka 36 y’amavuko, yanditse ubutumwa bugufi ku rukuta rwe rwa Twitter ku wa kane itariki 26 Kanama umwaka wa 2021 amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza, tugenekereje mu Kinyarwanda akaba yaranditse ati:”Isabukuru nziza Daisy Dove wanjye, rukundo rwanjye”.

Katy Perry yavukiye I California yibarutse umwana we wa mbere yabyaranye na Orlando Bloom w’imyaka 44 muri Kanama ya 2020. Ibi bishimangira ko ari umwami wo kwambika impeta abagore nk’icyamamare gikina filime, umupapa ku nshuro ya kabiri. Umukinnyi wa filime w’umwongereza asanzwe afite umuhungu w’imyaka 10 witwa Flynn yabyaranye n’uwari umugore we witwa Miranda Kerr.

Umwaka ushize mu mpeshyi aba bombi batangarije UNICEF inyandiko ikubiyemo aya magambo ngo:”Twasabwe n’urukundo n’ibitangaza biturutse ku kuza k’umukobwa wacu unafite ubuzima buzira umuze”.

Ikindi ni uko banavuze ko ari abanyamahirwe nkuko na bo ubwabo babigarukaho:”Ariko tuzi ko turi abanyamahirwe kandi ntabwo ari buri wese ushobora kugira ibihe byo kubyara mu mahoro n’umutuzo nkuko ibyacu byagenze”.

Aba bombi ndetse ni intumwa zihariye (Ambassadors) b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (UNICEF) basabye abafana babo guha ubufasha UNICEF no gufasha abagore batwite ndetse n’abana b’impinja bavuka mu miryango ikennye.

Katy Perry n'umugabo we

Ku rundi ruhande ariko iyi Couple ntabwo yigeze  yumvikana ku izina rigomba kwitwa umwana wabo w’umukobwa wari umaze kuvuka. Nkuko inshuti yabo ya hafi itarashatse gutangaza amazina ye yabibwiye ikinyamakuru Us Weekly dukesha iyi nkuru. Katy Perry yaje gutsinda urugamba ku izina rigomba kwitwa umukobwa wabo nubwo mu mahitamo y’umugabo we Bloom yumvaga bamwita Fiona.

Hari andi makuru yagiye hanze avuga ko Katy Perry akunda cyane izina Daisy kubera ko daisies ari indabyo uyu mugore akunda cyane kandi ko zibereye ijisho, zikeye ndetse zikanabengerana.

Mu gihe iyi Couple yaniyemeje kubana muri Gashyantare umwaka wa 2019, ubwo aba bombi bakomezaga kwinjiza uyu mukobwa wabo mu isi y’ubwamamare kuva akivuka, Katy Perry yasobanuye uko umubiri we wahindutse kubera kuba umubyeyi nkuko n’abandi bagore bibagendekera iyo bamaze kubyara.

 Katy Perry ni umwe mu byamamare na cyane mu ruhando rwa muzika bafite indirimbo ziza ku isonga mu kurebwa cyane kuri Youtube ikizwi nka Views aho nk'indirimbo ye Roar imaze kurebwa n'abarenga Miliyari 3 na Miliyoni 417. Ni mu gihe iyitwa Dark Horse imaze kurebwa n'abarenga miliyari 3 na miliyoni 128.

 

Inkuru ya Sibomana Emmanuel