Jay Polly atabarutse yishimira urwego Hip Hop iriho nyamara barayitangiye bamwe batabyumva!

Jay Polly atabarutse yishimira urwego Hip Hop iriho nyamara barayitangiye bamwe batabyumva!

 Sep 2, 2021 - 06:32

Tuyishime Joshua yamenyekanye ari mu itsinda (Crew) rya Tough Gangs ryatangiye kumenyekana muri muzika nyarwanda kuva mu 2008 kugeza mu 2014.

Jay Polly yakuranye na Green P. Green P yari inshuti na Lick Lick. Bull Dog yiganye ku ishuri  rya Saint Andre na Lick Lick. Fireman yakuranye mu gace kamwe na Bull Dog I Kanombe. P Fla kuko yaririmbaga ibimeze kimwe n’ibyabo byaroroshye kwihuza ari batanu bakora Tough Gangs yaje guhindura byinshi kuko yagarukaga ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda. Bahujwe na Lick Lick kugeza agiye muri Amerika basigara nk’imfubyi ndetse bigeze kubiririmba ko babateze iminsi nyuma yo kugenda kwa Lick dore ko umuvuduko bariho wahise uhanantuka. Abakuze hariho Tough Gangs biyise aba-tafu(toughs). Bull Dog ni we wzanye igitekerezo cy’izina “Tough” abandi bongeraho “Gang”Mu gihe byari bigoye kwemeza abafite ubutunzi iyi njyana barabikoze. Jay Polly ati:”Mu ntangiriro za 2008 nibwo indirimbo zacu zatangiye kumvikana kuri radiyo noneho abantu batangira kumva ko bishoboka”. Muri uwo mwaka indirimbo yabimburiye izindi ni “Umunsi w’imperuka”. Aba basore bashobojwe no kuba bari abakene ku buryo bajyaga barara mu nzu imwe (ghetto) cyangwa se ibyo bita akavumo ariko bafite intego yo kumvisha abanyarwanda Hip Hop.

Mu 2011 Jay Polly yerekanye ko akunzwe bidashidikanywaho

 Mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere ryegukanywe na Tom Close. Abari kuri sitade bateye amabuye berekana ko batishimiye umwanzuro wo kwima Jay Polly igihembo.

Mu 2014 Jay Polly yegukanye Primus Guma Guma Super Star

 Nyuma y’uko Riderman atwara iki gihembo ku nshuro ya gatatu (2013) Jay Polly yahise na we yandika amateka akomeza guhesha ishema umuziki wo muryango wa Hip Hop.

Mbere yo kugitwara yagize ati:”Icyatuzanye (mu irushanwa) ni ukugera ku mwanya wa mbere kuko uwa kabiri n’uwa gatatu twagiye tubiba inshuro nyinshi. Aho tugeze ni heza twabikoze neza, tutabaye aba mbere byaba ari nko kurya inka ukananirwa umurizo. Reka tureke kunanirwa umurizo rero”.

Yegukanye iri rushanwa asigaye ahanganye na Dream Boys na Bruce Melodie.

Jay Polly yataramiye ku mugabane w’iburayi yari ageze bwa mbere abikesha Hip Hop yatangiye batabyumva

Jay Polly yuriye indege bwa mbere abikesha kuririmba Hip Hop

Ku itariki 6 Nzeri mu 2014 Jay Polly yataramiye abafana be bari mu gihugu cy’ububiligi (Belgium) aho yagiye yitwaje igihembo yakuye muri Primus Guma Guma Super Star mu kubashimira ko bamushyigikiye. Iki gihe yari yajyanye n’itsinda rya Urban Boys ndetse banataramiye mu Busuwisi mu bwato bunini buri ku mazi magari. Ibyo bitaramo birangiye bagarutse mu Rwanda.

Jay Polly yakoze ibitaramo bihembura imitima y’abakunda Rap ndetse benshi bakuze bamufatiraho urugero muri iyo njyana. Hari abafashe indirimbo ze zose ijambo ku rindi ku buryo mu bitaramo yateraga bakikiriza. Ni umusore wari umuhanga mu kumenya kwandi bitewe n’ibihe agezemo n’ibiri gucuruza muri iyo minsi.

Jay Polly yataramiye I Dubai

 Igitaramo cya nyuma ari kumwe n'abafana cyabereye i Dubai

Uyu muraperi muri Nzeri ya 2020 yagiye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gukorerayo igitaramo. Yagize ati:” Leta y’Abarabu iratwumva cyane, u Rwanda ruri mu bihugu byubashywe byagerageje kwirinda Covid-19 no gukurikiza ingamba. Iyo ugeze ku kibuga cy’indege ufite pasiporo y’u Rwanda cyangwa uturutse mu Rwanda wakirwa neza nta byo kuguha akato.”

Iki gitaramo cyiswe East African Night, cyabereye ahitwa Venom Deira Club & Lounge aho kucyinjiramo byasabaga kwishyura ama AED 50, akabakaba ibihumbi 12 Frw, cyabaye tariki 19 Nzeri 2020.

Jay Polly aho yatumirwaga huzuraga abafana

Umuziki wa Jay Polly wari warabengutswe na Davido wanamusabye ko bakorana indirimbo. Nigeze kuganira na Jay Polly hari mu ntangiriro z’uyu mwaka ambwira ko ahugiye mu gutegura album kuva mu 2019. Iyo album iriho indirimbo nyinshi ndetse hari izakozwe na producer ugezweho Element wo muri Country records. Mu gihe coronavirus yari kuba icogoye ingendo zikagabanuka, Jay Polly yari kujya I Lagos kureba Davido yafataga nk’umuvandimwe we bagasubukura gahunda yo gukorana indirimbo. Icyo gihe tuganira yanyeretse ibiganiro yaraye agiranye na Davido.

 Amateka magufi ya Jay Polly

 Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni TUYISHIME Joshua Polly azwi cyane ku mazina ya JAY POLLY, yavukiye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, taliki 5 Nyakanga 1988, akaba ari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.

 Ubwana bwe bwaranzwe no kuba atarakundaga ishuli, yari wa mwana ujyayo bamusunika, ahubwo we akanyurwa n’amafilimi na cartoons. Ni mwene NSABIMANA Pièrre na MUKARUBAYIZA Marianne.

Jay Polly ni umuraperi wamamaye ari muri crew ya TOUGH GANGS, akaba yakoraga Gangsta Rap yo mu ishuri rya kera (Old School), akaba yararerewe i Gikondo, yiga amashuri y’ikiburamwaka ku ishuli ry’inshuke rya Kinunga.

Amashuri abanza yayize ku Ishuli ribanza rya Kinunga. Ayisumbuye ayatangirira kuri E.S.K ku Kicukiro, anayakomereza aho muri section yiga Arts Plastiques

 ESE JAY POLLY YARI AMEZE ATE MU BWANA BWE?

 Kubera ko maman we yaririmbaga muri korali HOZIANNA yo ku rusengero rwa ADEPR Gakinjiro, na we yagiye muri korali y’abana. Gukunda injyana ya Rap, Jay Polly yabikuye kuri mukuru we witwa Maurice ubu ni umunyamakuru kuri RBA, atangira gukunda ukuntu yambara, uko yitwara adasize n’ubwoko bw’umuziki yumva.

 ESE JAY POLLY YAJE KUJYA MU MUZIKI GUTE?

 Mu 2004, afatanije na Green P n’abandi batatu barimo Perry G, bakoze crew bayita G5. Icyo gihe batangira kwandika indirimbo ndetse mu gihe gito bari bageze muri studio TFP kwa BZB, aho bakoreye indirimbo yabo ya mbere bayita “NAKUPENDA”. Muri uyu mwaka, mu kwezi kwa gatandatu bakoze indi ndirimbo bayita “NGWINO”.

Gushingwa kwa Tough Gangs

 Ari kumwe na Green P baje guhura na Lick Lick akorera muri ONB ku Kicukiro, nyuma y’iminsi mike abahuza na Bulldog, aho bahereye bashinga TOUGH GANGS. Gusa indirimbo zakorewe muri ONB ntizasohotse kubera umwimerere wazo.

Lick Lick ageze muri F2K nibwo batangiye gukora indirimbo nyinshi zamenyekanye cyane nka “KWICUMA”, “SIGAHO”, “UMENYE KO”, “TARGET KU MUTWE” iki gihe bari bamaze kumenyana na Pacson, aha TOUGH GANGS bakaba bari basigaye ari batatu kuko Twizzy Bo yari yaramaze kujya kwiga mu Buhinde.

 P FLA amaze igihe kitari kinini ageze mu Rwanda, ntibyatinze aba yinjiye muri TOUGH GANGS kuko yakoraga style isa n’iyabo. Indirimbo ya presentation nk’umwe mu bagize crew ni “UMUNSI W’IMPERUKA (REMIX).” Nyuma gato hiyongeraho Kibiriti a.k.a Fireman wari usanzwe ari kumwe na Bulldog.

 Jay Polly w’umunyabugeni

 Uretse kuba ari umuraperi, Jay Polly ni umunyabugeni muri association yitwa “IVUKA” yo ku Kacyiru yajyaga anabivanga n’umuziki. Jay Polly atabarutse ku myaka 33 asize umwana umwe. Yishimiraga ko Hip Hop itunze abayikora, igatanga akazi, abashoramari bakabagana bagakorana nyamara baratangiye iyo njyana bayita iy’ibirara. Hari imvugo zamamaye bitewe n'ibihangano by'uyu muhanzi aho usanga zifasha abacitse intege kumva ko kuba uriho ari cyo gishoro.

Reba hano indirimbo ya Jay Polly aho yabwiraga abasuzugura Hip Hop