Amapiano: Injyana yavukiye mu mihanda ya Johannesburg, TikTok yayikwije ku isi mu gihe ahazaza hayo hateye urujijo

Amapiano: Injyana yavukiye mu mihanda ya Johannesburg, TikTok yayikwije ku isi mu gihe ahazaza hayo hateye urujijo

 Apr 22, 2022 - 05:51

Inkomoko y’injyana ya Amapiano n’uburyo yaje gusakara ku isi hose ndetse yaraharawe none magingo aya buri muhanzi ugezweho yumva atayikoze yaba acikanywe. Ese ahazaza hayo ni he? Ni iki cyayitije umurindi ko nubundi imyaka 10 yari ihari kandi ikorwa neza ariko ikaba yaramamaye cyane mu bihe bya guma mu rugo?

Muri iyi ndende ndakoresha inkuru 2 zonyine. Imwe yanditswe na Rollingstone, iki kinyamakuru cyatangiye gukora inkuru mu 1967. Cyatangijwe n’abagabo babiri barimo umwe witwa Ralph Junior umuhanga mu gusesengura umuziki aho yari afatanyije na Wenner Jann. Gikorera New York kibaka cyandika ku muziki , umuco na politiki. Indi nkuru nkoresha n’iya CNN. Amapiano ubundi ushatse wayita Ipiano, cyangwase Piano. Bisobanura za Piano nyinshi.

 

Iyi njyana yatangiriye mu mihanda ya Gauteng, Iyi ni intara iri mu burengerazuba bwa Cape Town hafi yo kwa Zulu Natal. Inyandiko zitandukanye zihuriza ku kuba yaradutse mu 2010. Iyi njyana yafashe isi yose yari yo mu mihanda itazwi ikaba ihuriza hamwe za piano umuziki uri kuri bpm110, ingoma zivanze na guitar za baze, ariko uririmba indirimbo iri muri iyi njyana aba yuzuye umunezero kuko si injyana y’umujinya, agahinda n’umubabaro.

Amapiano biva ku rurimo rwa isiZulu, cyangwe se mu Kinyarwanda icyo wakita ikizuru. Ni amagambo abiri ngiye gushwanyaguza nkayasobanura neza. Ama biva mu kizuru ariko ni ubwinshi bw’ibintu noneho ukongeraho piano bikaba Amapiano. Ni injyana yafatiye umusingi kuri Kwaito na diBacardi izwi nka iNkwari. Ni injyana ebyiri zariho ari gakondo ahayinga mu 1990. Kuzihuza byaje kuvamo umuziki mwiza uryoheye amatwi kandi ubyinitse uri mu njyana imwe ya Amapiano.

 

Ko yahozeho yaje kwamamara gute?

Amapiano yariho kuva mu 2010. Abo muri Afurika y’epfo nibo bawiyumviraga nkuko natwe twiyumvira ikinimba cyacu. Ubwo hadukaga coronavirus abantu bagiye mu nzu barifungirana mu kiswe guma mu rugo. Abahanga mu gutekereza bashatse uko bazafasha abantu kutarambirwa babarangirako gukoresha murandasi bimara irungu bigasunika iminsi. Aha rero umushinwa n’umushinga we wa Tiktok niho yigaragarije. Ubundi TikTok yatangiye mu 2016. Ni iya sosiyete yitwa Bytdance ltd. Ni urubuga rukoranya imbaga rujyaho amashusho asekeje afite amasegonda 15 kugeza ku minota 10. TikTok iri mu ndimi 40. Kuri Android ifite uburemere bwa 88Mb naho kuri telefoni zikoresha IOS ifite uburemere bwa 442mbs. TikTok iri mu mbuga nkoranyambaga 6 zikoreshwa cyane ku isi doreko iriho abasaga miliyali bayirirwaho bakayiraraho basangiza amashusho abandi bareba ibyasangijwe.

 

Tugaruke gato kuri ya Amapiano turi gusesengura impamvu yaje kuba nka virus mu muziki w’isi by’umwihariko Afurika yari imenyereye Afrobeat.

 

Amashusho magufi ya za ndirimbo zari zikoze muri Amapiano zaje gucaracara kuri Tiktok mu byitwa Challenges. Izi video zabanje gusakara ku mihanda yo muri Afurika yepfo ziza kugera I Kigali mu Rwanda. Muri make abantu bari bategetswe kwifungirana mu nzu babwirwa ko ariwo muti wo kwirinda cya cyorezo kiri kugenda kigenza make. Murabyumva mwese ko iyo umuntu ari mu nzu akenera ibimurangaza. Za challenges kuko zabaga zisekeje ariko zigamije gusakaza wa muziki zaje kudusanga kuri telefoni zacu kuko ntaho twari kuzihungira. Nibyo twari dukeneye ibidususurutsa kuko bamwe muri twe bari baratangiye kwiheba.

 Umva ukuntu Busiswa umuhanzi w’icyamamare muri Africa yepfo yasobanuye:”Ndatekereza ko iki ari igihe kiza umuziki wacu ukayobora indi miziki yo ku isi hose”.

 

Dore uburyo abavanga imiziki batije umurindi Amapiano

Mu gusoza umwaka batangira uwa 2019 muri Afurika yepfo  Dj Moma yari afite gucurangira abafana basaga 20,000 mu gihe cy’iminota 45. Yagiye ku rubyiniro akurikiye Solange Knolwess. Uyu Dj Moma ubusanzwe yitwa Mohamed Hamad. Yavukiye muri Sudan ariko akurira I Paris. Yari azi neza icyo bimusaba kugirango aryohereze bya bihumbi 20,000 byari bimuteze amatwi. Yari yarafashe umwanya atembera muri Afurika yepfo. Yibonera uburyo Amapiano ikunzwe cyane. Ikosa rito yari gukora ni ugucuranga indi miziki. Bya bihumbi navuze byari byateraniyei Johannesburg. Ahitwa Johannesburg’s Constitution Hill. Aha ni hamwe bajyaga bafungira imfungwa za politiki ni naho Nelson Mandela yafungiwe ndetse na Winnie Mandela yarahafungiwe. Wa mu dj yagize ati:”Natangiye nkina Trap mbona bakunze indirimbo ziri muri iyo njyana, ncuranga AfroBeats barayikunda. Nyuma nibajije niba abantu bakunda Amapiano bahari”. Ubundi Yanos ni izina rikunzwe kwitwa abafana ba Amapiano. Uyu mu dj yakinnye Labantwana Ama Uber ya Semi Tee wo muri Soweto, imwe mu ndirimbo zarimo zibica bigacika. Ako kanya yahise abona ukuntu buri wese yahise atera hejuru urusaku rw’ibyishimo batera imyambaro mu kirere nk’abageze ku byishimo byabo bya nyuma. Dj Moma bwari ubwa mbere abonye abafana bishimye kuva yatangira urugendo rwe rwo kuvanga imiziki. Yagize ati:” Sinigeze ntekerezako arijye ubikoze. Oya byari birenze ukwemera”.

 

 

Mu bihe by’icyorezo Amapiano yakomeje kwiharira igikundiro ku buryo indirimbo zo mu njyana ya R&B, Jazzy zitongeye kubona umwanya. Uyu mwaka iyi njyana yatangiye kurenga imipaka isakara ku isi hose. Imibare n’ibimenyetso byerekanako kuri TiKTok hashtag ya Amapiano yagize abayirebye bangana na miliyoni 570. Kuri Spotify indirimbo zikoze muri Amapiano zazamuye ijanisha ry’ubucuruzi ku kigero cya 116 ku isi hose muri uwo mwaka. Muri Amerika Amapiano yazamutse kuri 75% kuri Spotify. Ahandi hose muri Afurika bari barakolonijwe na Afrobeat batangiye kuririmba Amapiano kuko isoko ryari ryabasize.

Dj Moma we asanga Abahanga mu gutunganya indirimbo bo muri Afurika yepfo baribye umugono Jazzy yo muri New York bakayishyiramo ibirungo ku buryo bayivangamo n’ingoma za Kinyafurika ariko bakabikorana ubuhanga ku buryo biryohera amatwi.

Ku bwe asanga Amapiano ari uruvangitirane rwa Jazzy,Afrobeat n’injyana gakondo zo muri Afurika yepfo. Ibanga asanga bihariye ni uko bashyizemo ingoma kandi zikaba ari umuco wo muri Afurika.

 

Mu 1990 muri Afurika yepfo hadutse injyana yitwa Kwaito irakundwa doreko indirimbo ziyigize zabaga arizo zifashishwa n’abamagana Apartheid. Apartheid ni uburyo bw’imiyoborere bwabayeho muri Afurika yepfo kuva mu 1948 kugeza mu 1990. Abanyafurika babaga batemerewe uburenganzira bumwe n’abazungu kandi bari mu gihugu cyabo. Iyi njyana ya Kwaito yari uruvange rwa Hip Hop, Reggae biri kuri bpm (beat per minute) ya 105. Iyi njyana ndi kuvuga yari ije isanga hari izindi zari zivanze na Rhumba soukous yo muri Congo, injyana yo muri cote d’ivoire yitwa coupe decale. Ikintu cyatume iyi njyana isakara igakundwa ni uko bakoraga ibyo bakunze kandi nta wundi ubasha kubisobanukirwa. Mu njyana ya Kwaito niho havuye Afro house yaje kwamamara mu 2000. Mu 2010 habanje kuza ggom. Iyi yari imeze nka Electronic ikura amajwi muri Durban. Mwibuke indirimbo ya Beyonce yise My Power yakoranye na Busiswa, Moonchild Sanelle, Dj Lag na Yemi Alade hamwe na Tierra Whack na Nija. Kugeza mu 2018 iyi njyana yarakunzwe ariko iza kuva ku ibere honka Amapiano noneho yo yifatira isi yose.

Amapiano kuva mu 2019 yaracuranzwe mu tubyiniro, kuri za radiyo, televiziyo ariko yaje gutizwa umurindi n’urubyiruko rwayibengutse ndetse  hari inkuru zaje kunyomozwa ko zari ibihuha zavugagako iyi njyana yabujije abanyeshuri bo muri Afurika yepfo kwiga.

 

Dj Maphorisa we avuga ko abakiri bato bagiye bahererekanya indirimbo ziri muri iyo njyana biyifasha gusakara mu gihe gito. Dj Maphorisa ni umuhanga mu gutunganya indirimbo. Yagize uruhare mu ikorwa rya One Dance ya Drake. Avugako iba ikoze mu buryo bwa piano igezweho, amashyi, na techno.

 

Hari icyabanje kuba inzitizi kuri Amapiano

Kimwe n’indi miziki gakondo usanga ururimi ruba imbogamizi nubwo umuziki ubwawo ari ururimi. Icyokora ku isoko mpuzamahanga bijya bigorana kuricuruzaho uririmba ibintu benshi batumva.

 Nyinshi mu ndirimbo za Amapiano ziba ziri mu ndimi gakondo zo muri Afurika yepfo. Iyi ngingo Maphorisa avugako cyabanje kuba imbogamizi kuko kwibona ku ruhando mpuzamahanga rwa muzika byabanje kugorana. Isoko ryo mu burengerazuba bw’isi niho iyi njyana yaje kubura aho imenera kugeza bize umuvuno wo kuririmba mu Cyongereza.

 Magingo aya, 17% y’abanya-afurika yepfo bavuga ururimi rw’icyongereza baba hanze y’icyo gihugu bagorwaga kwibona kuri uwo muziki wa Amapiano. Maphorisa yabonye ko umuvuno ushoboka ari ukuririmba avanze n’icyongereza atangira kujya ashyiramo amagambo ku buryo uzi urwo rurimi agerageza kumva ibyo ari kuririmba. Ati:”Ntabwo byari ngombwa kuririmba mu cyongereza gusa ariko kugirango twibone ku isoko natangiye kuvanga n’icyongereza ku buryo niba ndi kuririmba ku rukundo umuntu aza kubasha kumva icyo ndi kuririmba”.

 

Busiswa umwe mu nkingi za mwamba zamenyekanishije Amapiano nubwo yabanjirijwe n’abarimo Dj Stokie, Junior Taurus , Kabza De Small n’abandi . Maphorisa yashimiye Kabza wasunitse cyane iyi njyana abikesha gukora indirimbo zifite injyana ya Amapiano.

 

Kabza ni we muhanzi wo muri Afurika yepfo wakoze indirimbo za Amapiano ziri mu zakunzwe kumvwa cyane kuri Spotify mu gihe cy’imyaka ibiri muri Afurika yepfo. Album ye yise I am the King of Amapiano: Sweet and Dust niyo album yakunzwe cyane kuri Apple Music muri Afurika y’epfo. Iyi album yahise yandika amateka mu muziki w’icyo gihugu ihita inaharurira inzira Amapiano. Ubundi rero Kabza ni umufana wa Maphorisa, mu 2019 barakoranye bihuje kuri EP eshanu n’alabum yaje gukundwa cyane.

 

Uko iyi njyana yageze muri Amerika

 

Abanyafurika batuye muri Amerika batangiye kumva iyi miziki yo muri Amapiano kuko bari muri guma mu rugo. Ubundi umuntu utari mu gihugu cya akunze kugira urukumbuzi rwo kumenya ibibera iwabo. Aha niho Diaspora igiririra uruhare mu gusakaza imiziki y’abenegihugu babo.

 Dj Moma yagize ati:”Indirimbo nyinshi ziri muri Amapiano zikinwa cyane mu tubyiniro two muri Amerika”.

 

 

Mu 2019 Dj Moma yajyaga acurangira ku nyubako ifite igisenge cyo hajuru habaga huzuye abanyafurika noneho buri wa gatatu agacuranga Amapiano gusa. Nyuma ya guma mu rugo Dj Moma yatembereye muri Tanzania mu kirwa cya Zanzibar aha ho rero nta mabwiriza yo kwirinda coronavirus yari ahari.

Yahise ahashinga ingando anahakorera EP yise MomoPiano. Yari yaratewe agatege na R&B yo muri Amerika na zimwe mu ndirimbo zo mu 1990. Yari ari kuba mu nyubako yegereye neza inyanja y’abahinde. Ya EP ye yaje gukundwa aho yari ari mu biruhuko. Niba ukurikira umuziki wa Tanzania hari abahanzi benshi bahise bihutira gukora indirimbo ziri muri Amapiano. Ku isongo iya Diamond afatanyije na Focalistic, Mapara A Jazz na Ntosh Gazi.

Iyi ndirimbo  Iyo yaje gukundwa cyane ndetse no mu Rwanda abarimo Bruce Melodie, na Khaligraph Jones bakoze iyitwa Sawa Sawa, hari kamwe yahuriyemo abahanzi batandukanye, Agafoto iri mu zabiciye bigacika kugeza na nubu n’izindi ndirimbo zagiye zikorwa n’izigikorwa kugeza ubu.

 

Uko Amapiano yageze muri Nigeria

 Amapiano yaje kuba ikibatsi cy’umuziki ku buryo yakongeje indi miziki igasa nk’iyibuze by’igihe gito. Abazi neza umuziki wa Nigeria bahamyako bigoye kubona umuhanzi waho ashamadukira indi miziki.

 Kubera ko umuhanzi uri mu bucuruzi aba agomba kujyana n’igihe agaha abakiriya be Ibyo bashaka kandi biri gucaracara, muri Nigeria kwifata byarabananiye. Itangazamakuru ry’imyidagaduro ryo muri Afurika ryari rihanze amaso Amapiano kandi niyo yari ku isoko ari gucuruza. Rema yagize ati:”Afrobeat iracyayoboye indi miziki muri Nigeria”.

 

Uyu muhanzi ni umwe mu bari kuzamuka mu kiragano gishya doreko amaze imyaka ibiri amenyekanye. Nyamara nubwo ari mushya yitegereje isoko asanga yaba acikanwe. Yahise akora indirimbo ebyiri za Amapiano. Imwe yayise Woman indi ayita Bounce zose zamuzamuriye izina ku ruhando mpuzamahanga.

Nubwo ari indirimbo zirimo ka Afro house ariko zivoma amajwi n’injyana kuri Amapiano. Rema ati:”nagiye muri studio ndi kumwe na producer  duhanga ikintu gishya kuko nta mupaka ngira ku muziki nkora”.

Rema yabengutse Amapiano kuva mu 2015 ubwo yumvaga indirimbo yitwa The Sound” yahurije hamwe Maphorisa, Uhuru, Davido na Dj Buckz. Yagize ati:”nakunze injyana yayo, nakunze uko bayiririmbye, nishimiye uko bayibyinnye”.

 

Yaba Busiswa, Maphorisa na Rema basanga umuziki wo muri Afurika buri muhanzi yawukora kuko bigaragaza urukundo rwa Kinyafurika, Pan Africanism. Busiswa ati:’Ni byiza ko buri muhanzi akora injyana ashaka tukunga ubumwe tugatezanya imbere. Ntibisanzwe ko injyana yaduka ugasanga buri wese arayishamadukiye. Iyo abakiri bato bazanye agashya noneho injyana ikigarurira isi yose biba byiza kuyishyigikira. Ntabwo kuvugako ari iyo muri Afurika yepfo hari icyo bimaze”.

 

Rema we asanga muri Afurika yepfo bajya bakora Afro beat kuba no muri Nigeria bakora Amapiano asanga ari intambwe nziza yo gufatanya.

Ati:”Africa ni imwe, iyo tuvanze injyana zacu mu majwi yacu bituma isi yose irushaho kuduha agaciro. Ikindi kandi tuba turi gusakaza umuco wacu ku isi hose”.

 

Maphorisa na Busiswa bakoze ibishoboka byose ngo bakundishe iyo njyana abahanzi bose bo muri Afurika. Maphorisa yakoze ku ndirimbo ya Kabza yitwa”Sponono” hamwe na Burna Boy, Wizkid na Cassper Nyovest. Naira Marley yagaragaye mu mbyino ya Busiswa yitwa Coming, umuhanzi wo muri Benin witwa Shirazee yakoze indirimbo iri muri Amapiano ayita Right Thang.

 

Abahanzi bo muri Afurika yepfo bagerageje kuririmba mu bihugu bitandukanye bakarushaho gukundisha abanyafurika ya njyana turi kuvugaho. Hari Jerusalema ya Master KG yasubiranyemo na Burna Boy. Iyi ndirimbo umwimerere wayo yasohotse mu 2019. Amashusho yayo yagize miliyali y’abayirebye kuri Tiktok. Yaguzwe inshuro zirenga miliyoni 552 ku mbuga zicuruza umuziki by’umwihariko yaguzwe cyane kuri Spotify.

Umuyobozi wa TikTok muri Afurika Yepfo, bwana Yuvir Pillay yasobanuyeko urubyiruko rwasakeje iyo njyana mu mashusho, mu mbyino ku buryo buri wese yisanze afite amashusho y’indirimbo ziri muri Amapiano kuri telefoni ye.

Mu gihe Amapiano yarimo yamamara ku isi, mu tubyiniro, no ku mbuga nkoranyambaga buri wese ukora umuziki yahise ashamadukira gukora umuziki wo muri iyo njyana.

 

Wa muyobozi wa TikTok muri Afurika yepfo yanavuzeko muri bya bihe bya guma mu rugo, Amapiano yari mu ndirimbo zayoboye kuri urwo rubuga.

Mu 2021 hashtag y’amashusho ya Amapiano yifatiye izindi mbuga zose ariko yari ku isonga kuri TikTok. Nibura ya mashusho yarebwe n’abarenga mliyali 1.600. ku isi yose indirimbo za Amapiano zaguzwe na miliyoni 50 kuri Spotify.

 

Iyi njyana ikomoka mu ntara ya Gauteng. Iherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Johannesburg na Pretoria. Ni injyana twabonyeko yamamaye kubera uruhare rw’abavanga imiziki (Djs) na TikTok yasakaje amashusho y’indirimbo zayo ndetse no kuba abahanzi bakuru muri iyo njyana barayikundishije abandi bo mu bihugu bitandukanye bagakora indirimbo zigakundwa. Kuri ubu uruganda rw’imyidagaduro rwo muri Afurika yepfo rwishimirako nibura bafite injyana izwi ku isi hose. Ni injyana yacuzwe bahereye ku busa.

Byatangiye ari abahanzi b’abagabo bayibonamo none ubu n’abigitsinagore bari kuyikora bigakunda. Si mu muziki gusa kuko n’abamurika imideri bagize uruhare mu kuyamamaza. Umuhanga mu kubyina witwa Bontle Modiselle avugako kubyina indirimbo ziri muri Amapiano byoroshye kurusha izindi njyana. Ni umubyinikazi uvugako kugeza ubu abanyafurika yepfo batewe ishema no kuba bafite injyana yabo kandi ikaba ikunzwe ahari ari ho hose ku isi.

Mandisa Radebe akoresha akazina ka DBN Gogo. Ni umwe mu bagore bake bakora akazi ko kuvanga imiziki muri Afurika yepfo. Avugako mbere byari bigoye kubona abakobwa cyangwa se abagore bavanga imiziki ariko kuva Amapiano yakwamamara basigaye batewe ishema n’uwo mwuga. Aho bari hose bakina indirimbo ziri muri Amapiano kandi batewe ishema n’iyo njyana.

Mu 2021 indirimbo y’uyu mu dj yitwa Khuza Gogo yabonye Platnum aho yarengeje miliyoni 2.5 igurwa ku mbuga zicuruza imiziki.

 

Nonese ahazaza ha Amapiano haba ari heza?

Iyo urebye muri iyi minsi usanga abahanzi batagishamadukiye kuririmba muri Amapiano. Ese byazashyira iherezo ku gikundiro iyi njyana yari ifite mu myaka ibiri ishize?

 

Amapiano yakomeza agakundwa cyangwa se akava ku isoko ikizima ni uko ariyo njyana yashinze imizi muri Afurika yepfo. Amapiano yahinduye umuvuno w’uburyo indirimbo zakorwaga mu rwego rwo gucuruza. Ntabwo abahanzi bo muri Afurika yepfo ntibagikeneye ibigo binini byo gucuruza imiziki yabo kuko imbuga nkoranyambaga ziri kugeza kure umuziki bidasabye gusinya amasezerano y’ubucuruzi na bya bigo bibifite mu nshingano.

Spotify, Youtube na TikTok zaracuruje cyane ku buryo zahise zishaka uburyo bwo kugeza ku bakiriya bazo za ndirimbo za Amapiano ku buryo bworoshye. Mu 2021 indirimbo ziri muri Amapiano zazamutse ku ijanisha rya 622 muri Afurika y’epfo. Mu Bwongereza no muri Amerika iyi miziki iri mu njyana ya Amapiano yari ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu mu gukundwa. Ibi byose bishimingirako Amapiano yashinze imizi kuri ya masoko ajya agorana kuyarema dore baba bafite indirimbo bahaye rugari. Amapiano yahindutse ubuzima aba ikirango cy’umuco wo muri Afurika yepfo. Kuba yazakomeza gukundwa no gukorwa biri mu biganza by’abafite aho bahuriye n’umuziki wa Afurika yepfo.

Reba urutonde rw'abahanga mu gukora (producers) Amapiano