Bobi Wine ari mu mazi abira nyuma yo kugotwa n’abapolisi iwe murugo

Bobi Wine ari mu mazi abira nyuma yo kugotwa n’abapolisi iwe murugo

 Dec 14, 2021 - 12:21

Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine wahoze ari umuhanzi akaba yaraje kuba umunya polike aratabaza avugako urugo rwe rwagoswe n’abashinzwe umutekano abakozi be bagafungwa.

Muri Uganda Mu gitondo cy’uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, Bobi Wine yashyize amafoto menshi kuri konti ye ya Twitter amafoto agaragaza abasirikare n'abapolisi bagose urugo rwe, batambitse ibyuma mu muhanda bituma nta kinyabiziga gitambuka.

Ni abasirikare benshi banitwaje ibikoresho by’abo birimo n’imodoka. Bobi Wine yifashishije amafoto yafashwe na NTV, yavuze ko iwe mu rugo ruherereye ahitwa Magere muri Uganda, abasirikare bakomeje kwisukiranya bagota urugo rwe.

Uyu muhanzi washyize imbere politiki, avuga ko ‘nta muntu wemerewe kwinjira cyangwa gusohoka’. Akavuga ko abarinzi be n’abakora mu busitani ‘bahohotewe barafungwa’ kandi 'telefoni zabo zatwawe’.

Bobi Wine wiyamamarije kuba Perezida wa Uganda, avuga ko ibi byabaye ubwo yiteguraga gukorera urugendo mu Ntara ya Kayunga.

Akavuga ko Police n’abasirikare batangiye kugota urugo rwe mu ijoro ‘bimeze nk’aho bashaka kumubuza kugenda”.

Urugo rwa Bobi Wine ruragoswe n’inzego z’umutekano we avugako ari ukumubuza ubwisanzure (Bobi Wine Twitter photo)