USA iragitinya! DRC ibonye igihugu kigiye kuyifasha guhabura M23

USA iragitinya! DRC ibonye igihugu kigiye kuyifasha guhabura M23

 Apr 26, 2023 - 03:20

Nyuma y'uko igihugu cya Misiri bivuzwe ko cyaba kiri guha intwaro u Burusiya ibyatitije Uburenganzira bw'Isi, noneho amakuru atariho ivumbi aturuka i Kinshasa ni uko iki gihugu kigiye gufasha Guverinoma ya Congo guhangana n'imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw'iki gihugu ku isonga M23.

Tariki ya 24 Mata 2023, nibwo Hesham El Mekwad Ambasaderi wa Misiri muri DRC, yagiranye ibiganiro by’ihariye na Jean Pierre Bemba Minisitiri wungirije w’Ingabo za DR Congo(FARDC), aho ibinyamakuru byo muri iki gihugu byahishuye ko bavuze no ku kibazo cya M23.

Muri ibyo biganiro, Amasaderi Hesham El Mekwad, yabwiye Jean- Pierre Bemba ko igihugu cye cya Misiri, cyiteguye gufasha DRC kurinda ubusugire bwayo no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, ibarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ambasaderi Hesham El Mekwad yakomeje avuga ko  igihugu cya Misiri , kiteguye ndetse ko cyizakomeza kuba k’uruhande rwa DR Congo, ku ngingo irebana no guhangana n’uwari wese ushaka guhungabanya ubusugire bwayo n’ibindi bibazo birebana n’umutekano iri kunyuramo muri ibi bihe.

Ati:”Misiri yiteguye gufasha DRC kurinda Ubusugire bwayo, kandi izakomeza kuba kuruhande rwayo ku birebana n’umutekano mucye uyugarije mu Burasirazuba, binyuze mu masezerano ya gisirikare hagati ya Cairo na Kinshasa ibihugu byombi bizungukiramo.

Ku bw'ibyo, Ambasaderi Hesham El Mekwad, yongeyeho ko igihugu cye cya Misiri, kigomba guha agaciro ayo masezerano amaze igihe, muri iyi minsi DR-Congo yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano mucye, avuga ko giterwa n’imitwe y’inyeshamba irwanya Ubutegetsi bwa Kinshasa.

Abanye-Congo bishimiye ibyo Ambasaderi yatangaje

Nyuma y’amagambo ya Ambasaderi Hesham El Mekwad, Abanye-Congo batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru, bari kwemeza ko ubufasha Misiri yemereye DRC mu byasirikare, nta kindi bugamije atari ukurwanya umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ikindi kandi, ibi bakabishingira ku kuba Ambasaderi Hesham El Mekwad, yibanze cyane ku mitwe irwanya ubutegetsi bwa DRC ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu bo bemeza ko nta wundi atari M23 imaze igihe ihanganye na Kinshasa.

Naho kandi imvugo ya Ambasaderi Hesham El Mekwad, ihuye neza n’ibyo Abategetsi ba DRC bamaze igihe bavuga, aho bakunze gushimangira ko M23 ari umutwe w’Abanyamahanga bavogereye ubusugire bw’igihugu cyabo ndetse ko badateze kugirana ibiganiro nawo, ahubwo ko bazawurwanya kugeza bawutsinsuye ku butaka bwa DRC.

Icyakora, Ambasaderi Hesham El Mekwad, yirinze gutangaza niba ubwo bufasha bushingiye ku kohereza ingabo za Misiri mu Burasirazuba bwa DRC gufasha FARDC guhangana n’iyo mitwe yagarutseho cyangwa se ari ubufasha bushingiye ku guha FARDC intwaro.