Mu 2015 Diamond yari ahendutse kumutumira ku giciro cya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ubu yikubye hafi kabiri kiva kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 3Sh mu gitaramo kimwe hanze ya Tanzania. Zuchu ubu ahagaze miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda akaba ari miliyoni 2Sh mu gihe wamutumira hanze ya Tanzania. Ubwo yari kuri Wasafi fm uyu mujyanama yanavuze ko kuri ubu udashobora gutumira Diamond Platnumz udafite ubushobozi bwo kumwishyurira indege yihariye (private jet), kumwishyurira ibyo azakenera byose n’ikipe ye birimo Hotel, ibyo kurya, imodoka agendamo ari mu gihugu yatumiwemo n’ibindi byose uba uri bubyishyure. Ati:’’bitewe nuko indirimbo ze zagiye zirushaho gukundwa ku isi hose natwe twazamuye ibiciro’’.
Umva hano avuga igiciro cya Diamond Platnumz
Mu 2015 umwe mu bategura ibitaramo muri Kenya yasobanuye ko yigeze kumwishyura miliyoni 30 Frws zingana na miliyoni 3Sh. Nyamara uko asohoye indirimbo igakundwa arushaho guhenda. Izi miliyoni 70 Frws ntabwo zikaturwa iyo ari igitaramo agiyemo hanze ya Tanzania ariko imbere mu gihugu gishobora kuganirwaho kuko ari iwabo kandi akaba ahafite abafana benshi. Sallam yanavuze ko Zuchu ageze kuri miliyoni 20Frws zingana na miliyoni 2Sh mu gitaramo cyo hanze ya Tanzania.
