Papa Francis I yakinguriye amarembo abatinganyi muri Kiliziya

Papa Francis I yakinguriye amarembo abatinganyi muri Kiliziya

 Oct 4, 2023 - 14:18

Umushumba wa KIliziya Gatolika mu isi Papa Francis I yemeye ko kuri ubu amashyirahamwe y'abahuje ibitsina yahabwa umugisha muri Kiliziya Gatolika, ari nako yagarutse ku bagore bifuza kuba Abapadiri.

Nyuma y'igitutu gikomeye nyiri ubutungane Papa Fransis I yemeye ko amashyirahamwe y'abahuje ibitsina muri Kiliziya Gatolika yahabwa umugisha n'abapadiri. Ibi abitangaje nyuma y'amabaruwa menshi y'abakaridinali bagendera ku byakera bakomeje kwandika bamusaba ko yagira icyo abivugaho kandi agatanga umwanzuro uhamye kuri iki cyibazo.

Papa ibi akaba yabitangaje bisa nkaho ari amaburakindi, dore ko aba Bakaridinali bari bamaze kumwandikira amabaruwa agera kuri atanu yose abihakana, ariko kuri iyi nshuro yivuguruje arabyemera. Akaba abyemeye kandi, nyuma yuko Kiliziya yo mu Budage mu mugi wa Cologne yari yatangiye n'ubundi guha umugisha amahuriro y'abahuje ibitsina.

Nyiri ubutungane Papa Fransis I aremera ko ababana bahuje ibitsina bahabwa umugisha muri Kiliziya Gatolika

Kiliziya yo mu Budage si ubwa mbere yaba iburabuje Kiliziya Gotolika y'i Roma, dore ko mu kinyejana cya 16 Umupadiri w'Umudage witwaga Martin Luther nawe yigumuye kuri Papa bikarangira ashinze idini ry'Abaporotesitanti, none kuri ubu, Kiliziya yo mu Budage yongeye gusunikira Vatican kwemera guha umugisha ababana bahuje ibitsina. 

Papa ububwo yavugaga kubyo guha umugisha ababana bahuje ibitsina yagize ati " Iyo usabye umugisha, uba ugaragaje icyifuzo gisaba ubufasha ku Mana. Iyo umuntu asenga aba ashaka kubaho neza kandi kwizera Imana data bidufasha kubaho neza."

Nubwo Papa yavuze ko ababana bahuje ibitsina bahabwa umugisha n'abapadiri, ariko kandi ntaremeza bidasubirwaho ko bagomba gushyingiranwa bagahabwa isakaramentu ryo gushyingirwa. Iyi ikaba ari ingingo izafatwaho umwanzuro muri Sinodi iri kubera Vatican kuri ubu.

Ubwo yagarukaga ku kibazo cy'abagore bashaka kuba abapadiri, yavuze ko yemera icyemezo cya Pope John Paul II wari wavuze ko ibyo bitemewe muri Kiliziya, gusa kuri iyi nshuro yavuze ko ibyo ababishidikanya bazigishwa bakareka kubishidikanya. Kuri ubu hariho amahuriro menshyi y'abagore basaba ko bahabwa uburenganzira nabo bakaba abapadiri.

Kiliziya yo mu Budage ikomeje kuburabuza Vatican