Mister Rwanda 2022: Harabura amasaha make ngo abasore 18 bamenyekane , dore 3 bayoboye abandi

Mister Rwanda 2022: Harabura amasaha make ngo abasore 18 bamenyekane , dore 3 bayoboye abandi

 Apr 30, 2022 - 12:37

Mister Rwanda 2022 amasaha arabarirwa mu ntoki kugirango hamenyekane abasore 20 bajya mu cyiciro cya nyuma cyo guhatanira ikamba ryo kuba rudasumbwa w’uRwanda, abasore 3 bagiye gukomeza hashingiwe ku batowe cyane.

Kuri uyu munsi taliki 30 Mata kuri Serena Hotel nibwo hagiye kumenyekanira abakobwa 17 bagiye gutoranwa n’akanama nkemurampaka ndetse na batatu bakomeje hashingiwe ku batowe cyane.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo ibirori byo gutangaza abasore 18 bajya mu mwiherero bigiye kuba aho ibi birori biri bucurangwemo n’aba Djs ndetse n’abahanzi batandukanye barimo itsinda riririmba gakondo rizwi nka ‘Ibihame by’Imana, DJ Iraa n’abandi.

Kuri ubu abasore batatu nibo bagiye gukomeza bidasabye akana nkemurampaka ahubwo  kubera gutorwa cyane.

Dushingiye ku masaha twakoreyeho iyi nkuru, dore uko batatu ba mbere bahagaze.

IMG_0137.png

CYUSA MUHUNDE Yannick ufite nimero 7 niwe uyiboye abandi aho afite amajwi

30,272.

IMG_0138.png

NGABO Jules Maurice ufite nimero 50 niwe wa kabiri aho afite amajwi

24,670.

IMG_0187.png

NYIRIHIRWE HARTMAN Kelly ufite nimero 60 niwe wa gatatu aho afite amajwi

22,574.

Umuhanzi Junior wo muri Juda Muzik ufite nimero 28 wahoze ari muri batatu ba mbere yamaze kuvamo kuko ubu ni uwa kane aho afite amajwi

18,628.

IMG_0114.jpeg

IMG_9941.jpegAbasore 20 bakomeza mu mwiherero baraza kumenyekana iri joro.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)