Ku mugoroba wo kuwa Kane, tariki 8 Nzeri, ni bwo hamenyekanye inkuru y'akababaro ko Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze azize uburwayi ku myaka 96, nk'uko byemejwe n'ingoro y'u Bwongereza 'Buckingham Palace' ndetse iri tangazo ryananyujijwe kuri radio y’igihugu y’u Bwongereza ya BBC.
Abayobozi batandukanye bifurije iruhuko ridashira Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Isi yabuze umuntu ukomeye kandi ko azahora mu mitima y’abatuye Isi by’umwihariko umuryango wa Commonwealth.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, umukuru w’igihugu Paul Kagame yagize ati “'Muri ibi bihe by’akababaro kubera itanga ry’Umwamikazi Elisabeth II, turazirikana imyaka 70 yari amaze ku buyobozi bw’umuryango w’ibihugu bigize Commonwealth. Commonwealth igezweho, ni umurage we.''

Perezida Paul Kagame yagize icyo avuga ku itanga ry'Umwamikazi w'u Bwongereza.
Narendra Modi, minisitiri w’intebe mu gihugu cy’u Buhinde yatewe ikiniga n’itanga ry’Umwamikazi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Nagize inama zitazibagirana na Nyir’icyubahiro, Umwamikazi Elizabeth II mu ruzinduko rwanjye mu Bwongereza muri 2015 na 2018. Sinzigera nibagirwa urugwiro n'ubugwaneza. Muri imwe mu nama yanyeretse igitambaro Mahatma Gandhi yamuhaye impano mu bukwe bwe. Nzahora nishimira icyo kimenyetso”.
Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa nawe yavuze ko yashenguwe n’itanga ry’Umwamikazi w’u Bwongereza.
Emmanuel Macron yagize ati “Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth wa II yashushanyaga igihugu cy’Ubwongereza gukomera n’ubumwe mu myaka irenga 70. Ndamwibuka nk'inshuti y'Ubufaransa, umwamikazi w'umutima mwiza wasize igihugu cye ndetse n'ikinyejana cye.

Perezida w'u Bufaransa avuga ku itanga ry'Umwamikazi Elizabeth II.
Justin Trudeau, minisitiri w’intebe wa Canada iri mu bihugu byari biyobowe n’Umwamikazi yagize ati “N’umutima uremereye cyane nibwo twamenye iby'urupfu rw'Umutegetsi wa Canada umaze igihe kirekire ku butegetsi, Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth II. Yahoraga mubuzima bwacu kandi umurimo yakoreye abanya Canada uzahoraho iteka ryose mubice byingenzi mu mateka yigihugu cyacu”.
Ibyamamare mu ngeri zitandukanye byifurije Umwamikazi Elizabeth II iruhuko ridashira.
Umuhanzi Ed Sheeran abinyujije kuri Instagram ye yaranditse ati “Warakoze mama”.
Kizigenza muri ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo, umunya Portigul ukinira Manchester United yo mu Bwongereza yavuze ko mu myaka 7 abaye muri iki gihugu yabonye ubugwaneza bw’u Mwamikazi.
Yagize ati “Imyaka irindwi yumwuga wanjye nakinnye muri Premier League, iyi ni shampiyona yanjye ya 8 mba mu Bwongereza. Muri iyi myaka yose, nabonye urukundo ruhoraho mu Bwongereza kuko ari Umwamikazi”.
Ronaldo kandi yubaha Umwamikazi ku mirimo yakoreye Abongereza ndetse yifatanyije nabo mu kunamira Umwamikazi watanze.

Cristiano Ronaldo yashenguwe n'itanga ry'Umwamikazi.
