Elon Musk yongeye guha Mark Zuckerburg renga renga nkumene

Elon Musk yongeye guha Mark Zuckerburg renga renga nkumene

 Nov 1, 2023 - 23:40

Umuherwe Elon Musk ntiyariye indimi avuga ko Zuckerberg ariwe watumye umurwano wabo utaba, ariko avuga ko we amwiteguye isaha n'isaha.

Nyiri X yahoze ari twitter, Elon Musk, yongeye kuzura akaboze avuga ko umurwano we na Mark Zuckerburg utapfuye burundu, ndetse ahamya ko akiteguye gukubita uyu mugabo ufite imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Instagram, facebook na Whatsapp.

Ibi Musk w'imyaka 52 yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganiraga na Joe Rogan wakomoje ku makimbirane hagati ye na Zuckerburg w'imyaka 39. Ku nshuro ya mbere Musk yasobanuye icyatumye gahunda zo gutegura umurwano wabo zihagarara.

Elon Musk yabwiye Rogan ati:"U Butariyani bwari bwiteguye kutureka tugakoresha Coliseum(Aho bakoreraga imyiyereko i Roma).

"Naravuze nti, yego, ibi ntabwo nabireka. Noneho ndavuga nti niba bizaba ari muri Coliseum, nkunda UFC(umukino njyarugamba) ariko ntabwo tuzajyana ibyapa byo kwamamaza muri Coliseum nk'uko biba bimeze muri UFC kuko ni ahantu h'amateka akomeye cyane. Nyuma rero Mark Zuckerbug yikuyemo."

Gututumba k'umurwano hagati y'aba bagwizatunga babiri kwaje ubwo Zuckerburg yari amaze gushyira ku isoko urubuga rwa Threads rujya gusa neza na X yari iherutse kugurwa na Elon Musk. 

Nyuma yo guteza amagambo menshi, Elon Musk yahise yandika ku rukuta rwe rwa X avuga ko yiteguye umukino wo kurwana, Zuckerburg nawe asubiza agira ati:"Mumpe aho bizabera."

Ku bw'amahirwe make ababarirwa mu miriyari bari bategereje kuzareba aba baherwe bikora mu mitana bibwira abatanazi ariko ntibyabaye, ahubwo Zuckerburg  agashinja Musk kubeshya gusa adafite gahunda yo kurwana.

Elon Musk yakomeje abwira Joe Rogan ati:"[Zuckerburg] Yanshinje gukina(kutaba serious), ariko naramubwiye nti 'Umva, nyuma na nyuma, nzarwana nawe aho ariho hose, ku mabwiriza yange."

Elon Musk avuga ko hakiri amahirwe y'uko uyu murwano we na Mark Zuckerburg uzabaho, ndetse ahamya ko yiteguye gukubita uyu muherwe mugenzi we ashinja kumwibira umushinga wa X yahize ari twitter nawe agakora Threads.

Elon Musk yongeye kuzura iby'umurwano we na Mark Zuckerburg