Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, kigiye kubona inkunga ivuye mu kigega cy'imari ku Isi (International Monetary Fund) IMF kugira ngo kivugurure, kibashe kugarura amahoro n'umutekano muri iki gihugu.
Ibi byavuye mu biganiro byabereye i Kinshasa byahuje itsinda ry'intumwa za IMF ziyibowe na Mercedes Vera Martin hamwe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ingabo z’iki gihugu, Jean Pierre Bemba.
https://thechoicelive.com/drc-byadogereye-umugaba-mukuru-wingabo-za-eac-yakuyemo-akarenge
https://thechoicelive.com/drcumugaba-mukuru-wingabo-za-eac-yaragambaniwe-8052
Kuri iyi mpamvu, aba bombi bakaba baraganiriye ku bijyanye no kongera ubushobozi bw’ingabo mu mikoro mu rwego rwo gushimangira umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

IMF igiye gutera inkunga igisirikare cya DRC FARDC
Mercedes Vera Martin yavuze ko kuvugurura FARDC biri mu byihutirwa, kandi ko ari ngombwa guhuza neza ibikorwa byose biri gukorwa muri iki gihe.
Ikindi kandi Mercedes akaba yaravuze ko kuri IMF ibyihutirwa ari ukureba imiyoborere myiza ndetse n'amahoro n’umutekano. Ati "Guteza imbere no gukuraho ihohoterwa mu Turere tw’amakimbirane n'inshingano zacu."
Nubwo batasobanuye neza igihe iyi nkunga izagerera kuri FARDC, ariko bemeje ko uyu mwaka wa 2023, ugomba kurangira inkunga yose yarageze kuri Congo-Kinshasa.
