FARDC yambariye kwivuna M23

FARDC yambariye kwivuna M23

 May 19, 2023 - 04:56

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, cyarahiriye kwigaranzura umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uw’iterabwoba wa ADF.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lt Gen. Constant Ndima, aheruka gutangaza ko biteguye kwigaranzura umwanzi, bakandika amateka nk’ayo banditse mu ntambara ya 2 ya Congo, i Tabora, Gambela na Sayo.

Ibi yabitangaje igihe FARDC yizihirizaga umunsi mukuru wayo mu mujyi wa Goma mu minsi mike ishize, ubwo yagiraga ati "Nk’uko igisirikare cyacu cyantsinze intambara zindi zikomeye, tuzanatsinda M23 na ADF/MTM ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro."

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lt Gen. Constant Ndima

Ati" Ndagira ngo mpe icyubahiro abasirikare baguye ku rugamba n’abasivili bishwe na M23/RDF muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi, Nyiragongo n’abiciwe na ADF/MTM muri Teritwari ya Beni.”

FARDC barahiriye kwivuna M23 

Igisirikare cya DR-Congo FARDC cyakunze kugaragaza imbaraga nke imbere y’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 ndetse n'indi myitwarire idahwitse ku ngabo z'umwuga, ariko magingo aya barahiriye kwivuna M23 yabazonze.