Abafana basabye abakinnyi b'Ubutaliyani gukuramo amakabutura bishimira gutsinda Ububiligi-Amafoto

Abafana basabye abakinnyi b'Ubutaliyani gukuramo amakabutura bishimira gutsinda Ububiligi-Amafoto

 Jul 3, 2021 - 07:16

Ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani yari imaze imyaka myinshi itagaragaza mu ruhando rw’amakipe akomeye I Burayi yongeye kugarurwa n’umutoza wayo Roberto Mancini wayigejeje muri ½ cy’irangiza mu mikino ya Euro 2020 itsinze Ububiligi ibitego 2-1.

Ubutaliyani bumaze imikino 32 budatsindwa,bwatsinze Ububiligi bwa mbere ku isi mu mukino w’ishyiraniro wa ¼ cy’irangiza bubifashijwemo na Nicolo Barella na Lorenzo Insigne. Ububiligi bwatsindiwe icy’impozamarira na Romelu Lukaku kuri penaliti.

Abataliyani basanzwe bazwiho kwishimira intsinzi mu buryo bwihariye bagaragaye bakuyemo amakabutura basigaranye utwenda tw’imbere nyuma y’uyu mukino. Abakinnyi nka Giovanni Di Lorenzo, Andrea Belotti na Alessandro Bastoni bakuyemo amakabutura bayajugunyira abafana mu rwego rwo kwishimira intsinzi.

Umwe mu bafana yagize ati “Mukuremo amakabutura. Nkunda Ubutaliyani.”

Undi yagize ati “Nta kintu nkundira Ubutaliyani nko kubona abakinnyi babwo bishimira intsinzi batambaye amakabutura.

Ubutaliyani bugiye kwitegura umukino wa ½ buzahuramo na Espagne kuwa kabiri  gushaka itike yerekeza ku mukino wa nyuma.