Madamu Jeannette Kagame yahanye impano na mugenzi we w'u Burundi

Madamu Jeannette Kagame yahanye impano na mugenzi we w'u Burundi

 Jul 19, 2023 - 03:12

Mu nama ya Women Deliver 2023 iri kubera i Kigali mu Rwanda, niho Madamu Jeannette Kagame yahuye na mugenzi w'u Burundi Angeline Ndayishimiye bahana n'impano.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Madamu Jeannette Kagame na Angeline Ndayishimiye bahuriye mu nama ya Women Deliver 2023 iri kubera i Kigali mu Rwanda yiga ku rugamba rwo kugera ku buringanire hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa.

Nyuma yuko iyi nama ihumuje, aba bafasha b'abakuru b'ibihugu by'u Rwanda n'u Burundi, baje guhura baraganira aho Madamu Jeannette Kagame yakiriye mugenzi we ndetse bombi bahana impano.

Madamu Jeannette Kagame na Angeline Ndayishimiye bahanye impano 

Ibiro by’umugore wa Perezida w’u Burundi bivuga ko bombi “baganiriye ku ngingo z’inyungu rusange”.

Ikindi kandi, aba bombi bakaba bahuriye ku bikorwa byo guteza imbere abagore n’abakobwa n’urubyiruko aho bashinze imiryango yita kuri ibyo; Imbuto Foundation ya Madamu Jeannette Kagame na Bonne Action Umugiraneza Foundation ya Madamu Angeline Ndayishimiye. 

Amakuru akaba avuga ko Madamu Angeline Ndayishimiye yahise asubira i Bujumbura mu Burundi nyuma y'iyi nama yari yitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 6000 bavuye hirya no hino ku isi kandi ikaba ari ubwa mbere yari ibereye kuri uyu mugabane.