"Ni iki u Rwanda rwakungukira mu gufasha M23" Perezida Paul Kagame avuga ku bibazo bya Congo

"Ni iki u Rwanda rwakungukira mu gufasha M23" Perezida Paul Kagame avuga ku bibazo bya Congo

 Mar 1, 2023 - 11:29

Kuri uyu wa 01 werurwe 2023 muri Village urugwiro, Nyakubahwa Perezida wa Repebulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku bibazo biri hagati y'u Rwanda na Congo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 werurwe, Nyakubahwa Perezida wa Repebulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru aho yatangaga ishusho y'aho igihugu kigeze ndetse no guha umwanya itangazamakuru kugira ngo bamubaze ibibazo bitabajijwe mu nama y'umushyikirano.

Inama y'umushyikirano yatangiye ku wa 27 kugeza ku wa 28 Gashyantare aho yanenze bamwe mu bayobozi badakora inshingano zabo neza nkuko bikwiye ndetse abaturage bagira umwanya wo gutanga ibitekerezo.

Muri iki kiganiro n'itangazamakuru, harimo abanyamakuru b'imbere mu gihugu ndetse no hanze y'igihugu higanjemo abanyamakuru bo muri Afrika y'uburasirazuba.

Perezida wa Repebulika yabajijwe ku kibazo kijyanye n'umutekano mucye ugaragara mu bice bya Repebulika iharanira demokarasi ya Congo avuga ko ntaho ikibazo cya Congo gihuriye n'u Rwanda ahubwo bagomba kureba ikitagenda bakagikosora.

Yavuze ko nubwo Congo ishinja u Rwanda kugabayo ibitero bitwaje ko hariyo amabuye y'agaciro, mu Rwanda dufite amabuye y'agaciro menshi kandi na zahabu mu Rwanda zihari.

Ati " mu Rwanda dufite natwe amabuye y'agaciro menshi kandi afite umwimerere cyane, dufite aho ducukura zahabu hano mu Rwanda.  Namwe muze gukora ubushakashatsi muraza kubibona."

Yavuze ko nubwo iki kibazo cyamenyekanye cyane muri ibi bihe, ariko cyahozeho ahubwo kubwo kwitana ba mwana no kudakemura gitera, byatumye gikomeza gufata intera umunsi ku wundi.

Yagize ati “Iki kibazo gifite imizi mu mateka urebye ku mpamvu zacyo n’uburyo cyakomeje gufatwa uko kitari, bituma kimara iyi myaka yose"

Yakomoje ku bitero byagabwe na FDRL mu karere ka Musanze muri kinigi aho byasabye ko hitabazwa ibikorwa bya gisirikare, ibi bitero byose yagaragaje ko byavaga mu gihigu cya Congo ndetse ko n'amazina y'abari babiyoboye azwi ariko ntacyo imiryango mpuzamahanga yabikozeho.

Yavuze ko abavuga ko u Rwanda rufasha M23 bakwiye gusobanura impamvu bavuga ko u Rwanda ruri muri Congo n'inyungu rwakura mu gufasha M23.

Ati " akenshi bavuga ko u Rwanda  rufasha M23, kuki batavuga n'impamvu rukwiye kujyayo, kugira ngo igisirikare cy'u Rwanda cyambuke umupaka kijye kurwana muri Congo ndetse  tukica n'abantu ni iyihe mpamvu n'izihe nyungu dukuramo? Iki kibazo gikwiye gutangirwa igisubizo."

Perezida wa Repebulika yavuze ko kandi uretse ibi bibazo byaje hagati y'u Rwanda na Congo, ibi bihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza.

Yavuze ko kandi hari ababikora nkana kugira ngo bayobye amarari, ibyo bakora bagashaka kubishyira ku Rwanda no kurusiga isura mbi kubwo inyungu zabo.

Ati “Hari igihe babikora nkana, bifite inkomoko mu mateka. Uburengerazuba bwumva ko bugomba kugena ibintu byose biba muri Afurika, akaba ari bo bafatira ibyemezo abantu ku buryo bagomba gufatwa, ibyo bakwiye kuba bakora n'ibyo badakwiye gukora.”

Perezida Paul Kagame yakomoje ku kuba hari abayobya uburari bakavuga ko ibibazo biri muri Congo biterwa n'u Rwanda kugira ngo hagire uduce two muri Congo u Rwanda rwugarurira, avuga ibyo bidakwiye ahubwo bakwiye kwicara bagacoca ibibazo biri hagati y'iriya mitwe irimo kurwana muri Congo.

<span;>Ati “Ibyo ni ukuyobya uburari, mureke tujye mu kibazo nyirizina, turebe uko cyatangiye n’uwagitangije, impamvu n’abarwana abo aribo, ibyo bashaka, baba ari M23 cyangwa indi mitwe isaga 120 irwana.”</span;>