Ansu Fati w’imyaka cumi n’umunani (18) yahawe nimero 10 yambarwaga na Lionel Messi wari uyimaranye igihe kinini kuva 2008 kugeza 2021.
Kuki Fc Barcelona yafashe uyu mwanzuro?

Ansu azakora amateka muri Fc Barcelona
Nyuma y’uko Lionel Messi afashe umwanzuro wo gutandukana na Fc Barcelona, yahise ifata umwanzuro wo gutanga numero 10 yambarwaga n’uyu kizigenza ihabwa Ansu Fati. Nyamara abantu bo bari bitezeko izabikwa mu gihe bategereje undi uzasimbura Lionel Messi bijyanye n’ibyo yari yarakoreye iyi kipe. Fc Barcelona yari ikeneye kwerekana ko ari ikipe ikomeye idashingiye k’umuntu umwe byatumye bafata uwo mwanzuro.
Fc Barcelona yari ikeneye kwereka abakunzi bayo ko ishoboye gukora undi mukinnyi nkuko bari barakoze Lionel Messi nyuma yo gutandukana na Ronaldinho n’ubwo abantu bumvaga bitazoroha gusa babigezeho. Ikipe ya Fc Barcelona yari ikeneye nimero icumi (10) nka nimero ituma bakomeza gucuruza ku isoko byatumye bizera Ansu Fati. Ansu Fati ku myaka cumi n’umunani amaze gutsinda ibitego 14 mu gihe kuri iyo myaka Messi yari amaze gutsinda ibitego 9. Ibi rero byatumye Fc Barcelona ifata icyo cyemezo kuko imubonamo ahazaza heza.
Ansu Fati afite igihe kinini cyo kuzakinira ikipe ya Fc Barcelona mu gihe baba bamuhaye amasezerano y’imyaka myinshi nk’uko bari barabikoze kuri Lionel Messi kuko nawe ni muto nkuko byari bimeze kuri Messi. Fc Barcelona ikeneye kubaka ikiragano gishya nkuko yari yarabikoze mu 2006 ubwo yazanaga Lionel Messi, Andreas Iniesta, Xavi Hernandez, Sergio Busquets n’abandi. Byatumye ifata umwanzuro wo kwizera bamwe mu bana bayo barimo uyu Ansu Fati kuko bamubonagamo impanuro idasanzwe.

Ansu Fati ahanzwe amaso muri Fc Barcelona
Anssumane "Ansu" Fati Vieira akinira ikipe y’igihugu ya Espanye (Spain) ariko yavukiye muri Guinea-Bissau. Yabonye izuba ku ya 31 Ukwakira mu 2002. Afite ibiro 66 akaba avuka ku babyeyi Bori Fati na Lurdes Fati.
Umwanditsi: Freddy Musoni
