Ku itariki 11 Kanama 2021 Google yashyize hanze urutonde rw’ibintu bishakishwa cyane birimo ibyamamare, ibigo bya Leta, za kaminuza n’izindi ngingo (topics) zitandukanye. Umuhanzi w’umunyatanzania Diamond Platnumz ni we uza ku isonga mu bahanzi bo muri Afurika bashakishwa cyane n’abaturage ba Kenya. Umuhanzi wo muri Kenya Willy Paul uri ku mwanya wa gatatu ni we ukurikiraho mu gushakishwa cyane. Ku ruhando mpuzamahanga umuraperi Nicki Minaj ni we abanyakenya bakunda gushaka amakuru ye. Undi muhanzi wo muri Kenya uza hafi ku rutonde ni Khaligraph Jones uri ku mwanya wa 10. Abandi bahanzi barimo Rose Muhando (3), Vybz Cartel (5), Lil Wayne (6) Bahati Bukuku (7), Cardi B (8) na Ali Kiba uri ku mwanya wa cyenda. Izindi ngingo ziri ku isonga mu gushakishwa harimo shampiyona y’Abongereza, English Premier League (EPL) iri ku isonga mu bijyanye n’imikino. Umunyamakuru Betty Kyalo ari ku mwanya wa karindwi mu bashakishwa mu kiciro cy’abazwi batari abahanzi.
