Umwanditsi: Sibomana Emmanuel
Amakuru yagiye hanze agaragaza ko Kylie akiri mu bihe bye byuko inda ye ikiri ntoya, mbega ikaba igifite amezi macyeya ndetse ko kugeza ubu ataramenya igitsina cy’umwana atwite, uyu akaba azavuka aje asanga Stormi umukobwa w’imyaka 3 ari na we mfura y’aba bombi.

Kylie, Travis n'imfura yabo
Mu myaka yashize, Kylie Jenner yareruye ashyira ukuri hanze, akaba yaragaragaje ko adashaka ko Stormi aba umwana we wenyine afite. Icyo gihe atangaza ko yahuye n’igitutu cy’uko agomba kugira/kubyara undi mwana mu mwaka wa 2020 ariko yaratarabyitegura.

Kylie Jenner yifuza kubyara abana benshi
Mu nzira ndetse n’urugendo rw’ubwamamare rwa Kylie, ku nda ye ya mbere ubwo yari atwite iyi mfura ye, yabayeho igihe kirekire agerageza guhisha inda ye kuburyo byari kugorana ko hari uwavumbura ko atwite. Kugeza ubwo yamaraga igihe yibereye imbere mu mudugudu we, abantu batabarika bakaba baragaragaje ko biteguye kureba ukuntu uyu muherwe azabasha kubyitwaramo umunsi yatwise inda ye ya kabiri.

Jenner ku myaka 24 atunze za miliyali yasaruye mu mideri
Muri iyi mpeshyi yose na cyane muri uku kwezi kwa Kanama, Kylie yavuzweho ibihuha by’amakuru atandukanye ku kuba yaba atwite, bikaba bwa mbere iki gihuha cyaragiye hanze ubwo yagaragaraga ari ahitwa Idaho yambaye imyenda irekuye ikunze kwambarwa n’abagore batwite, kuva icyo gihe abafana be batangira kwatsa umuriro w’igihuha ko uyu mugore yaba atwite.
Uyu Kylie Jenner, kugeza ubu aza mu byamamare bikurikirwa cyane ku isi ku rubuga rwa Instagram, aho kuri ubu amaze kugira aba “Followers” basaga miliyoni 260.
