Ingamba zifatwa hashyizwe ku munzani, hakarebwa uko umuturage yabaho ariko kandi hirindwa na Covid-19-Dr Ngirente Edouard

Ingamba zifatwa hashyizwe ku munzani, hakarebwa uko umuturage yabaho ariko kandi hirindwa na Covid-19-Dr Ngirente Edouard

 Jun 29, 2021 - 23:48

Minisitiri w'intebe Ngirente Edouard yagarutse kuri bamwe bibaza cyane ku ngamba zifatwa n’ubuyobozi mu kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, avuga ko ingamba zifatwa hashyizwe ku munzani, hakarebwa uko umuturage yabaho ariko kandi hirindwa na Covid-19.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye Abanyarwanda kwirinda kumva ko ibyemezo bifatwa na Leta mu kwirinda Covid-19, bifatwa ku bwo kubahima, avuga ko izo ngamba zifatwa zabanje kwigwaho neza, mbere na mbere hakarebwa inyungu z’umuturage. Ni mu kiganiro cyamuhuje n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021, kikaba cyitabiriwe kandi n’abayobozi banyuranye mu nzego nkuru za Leta, aho ku ngingo nyamukuru y’ibyigwa kwari ugutangariza abaturage ingamba nshya zafashwe zirimo ihagarikwa ry’amashuri n’insengero mu turere tumwe na tumwe.

Minisitiri Ngirente yagarutse kuri bamwe bibaza cyane ku ngamba zifatwa n’ubuyobozi mu kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, avuga ko ingamba zifatwa hashyizwe ku munzani, hakarebwa uko umuturage yabaho ariko kandi hirindwa na Covid-19.

Yagize ati “Ingamba tuzifata twashyize ku munzani, tukareba ngo hari icyorezo nk’uburwayi ariko hari n’ubuzima bw’abaturage, tukareba ngo umuturage agomba kugira icyo arya, mumenye ko tubyitaho, ibyo byemezo iyo tubifashe ntawe tuba duhima kuko ntitwahima igihugu cyacu. Ni yo mpamvu mwumva twavuze ngo ingendo zirabujijwe ariko ntitubuza ibicuruzwa kugenda, kuko intara zikeneye guhahirana”.