Ubufaransa bwatawaye igikombe, Kylian Mbappé yongera gusingizwa

Ubufaransa bwatawaye igikombe, Kylian Mbappé yongera gusingizwa

 Oct 11, 2021 - 06:04

Twakusanyije bimwe mu byaranze umukino Ubufaransa bwatsinzemo Espane ibitego-2-1.

Umukino wa nyuma wa Uefa Nations League wahuzaga ubufaransa na Espane nyuma yuko zihuriye ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Uefa Nations League. Ni nyuma y’uko Espane yari yasezereye ubutalian (Italy) hanyuma ubufaransa (France) bwasezereye Ububiligu (Belgium).

Ni amakipe yombi yashakaga iki gikombe kuko ntanimwe yari igifite kuva cyabaho. Ni Espane yiganjemo abakinnyi b’amazina mashya ugereranyije n’ubufaransa.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi anganya imbaraga kuko yari akeneye intsinzi cyane ko ari igikombe gisobanuye byinshi kuri buri ruhande haba kuri Didier Deschamp uheruka gutwara igikombe cy’isi na Luis Enrique urimo kubaka ibintu bishya muri Espane.

Igice cya mbere cyatangiranye no kurema uburyo bwabyara ibitego kuri buri ruhande . Ku ruhande rwa Espanye rwageragezaga gushaka igitego hakiri kare. Gavi yagerageje gushaka igitego ku munota wa17 ariko Ubufaransa bukomeza kugarira ndetse na Ferran Torres nawe wari mwiza mu mukino ariko ubufaransa bukomeza kugarira izamu ryabwo. Igice cya mbere kihariwe na Espanye mu gukina umupira no kurema uburyo bwakabyaye igitego ariko abasore b’ubufaransa barimo Jules Kounde na Kimpembe bakomeza kugarura imipira yajyaga mu izamu ryabo bafatanyije n’umuzamu Hugo Lloris wari uri mu mukino neza.

Igice cyambere kigiye kurangira Espanye yari yakomeje kotsa igitutu Ubufaransa byarangiye Rafael Valane agize ikibazo cy’imvune waje gusimburwa na Dayot Upomecano. Espanye yakomeje gushakisha igitego ariko ntibyayikundira  kuko yari ifite guherekanya umupira ku kigero cya 67%. Igice cyambere kirangira Banganya 0-0.

   Kylian Mbappé yongeye gushimangira ko afite ahazaza heza muri ruhago (Getty Images)

Igice cya kabiri cyagarukanye imbaraga nyinshi kuri Espanye yashakishaga igitego hasi hejuru. Ntibyaje gutinda kuko ku munota wa 64 Espanye yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mikel Oyarzabal ku mupira yahawe na Sergio Busquets . Ubufaransa ntibwatinze kwishyura kuko nyuma y’iminota 2 gusa Kalim Benzema yaje kwishyura igitego yanaze mu nshundura ku mupira yahawe na Kylian Mbappé .

Nubwo Espanye yakomeje kuba beza mu gutindana umupira Hugo Lloris yakomeje gufasha ikipe ye kutinjizwa ikindi gitego byaje gutuma Kylian Mbappe wari wagerageje uburyo bwinshi gusa bwakomeje kumwangira yaje gutsinda igitego cya 2 cy’ubufaransa ku mupira yahawe na Theo Hernandez ku munota wa 80. Espanye yagerageje kwishyura igitego yari yatsinzwe ariko ubufaransa bukomeza kugarira neza.Uyu musore w'imyaka 22 yacunguye Ubufaransa (Getty image)

Espanye yagerageje gukora impinduka ngo irebe ko yahindura umusaruro kuko Pablo Fornals yasimbuye Rodri, Mikel Merino asimbura Ferran Torres naho Koke asimbura Gavi. Ibi byose ntacyo byaje gutanga. Ubufaransa nabwo bwari bwakoze impinduka nyinshi nko kuzana Dayot Upamecano asimbura Rafael Valane, Benjamin Pavard asimburwa na Léo Dubois, naho Antoine Griezmann yasimbuwe na Jordan Veretout. Umukino warangiye ari ibitego 2-1. Ubufaransa butwara igikombe gutyo.

Ibindi byaranze uyu mukino

Ni umukino wagaragayemo amakarita y’imihondo 4. Amakarita 3 ku basore b'abafaransa aribo Kylian Mbappé ku munota wa 89, Jules Koundé yayihawe ku munota wa55 na Paul Pogba wayihawe ku munota wa 46 .

Ikarita 1 rukumbi yahawe Espanye yahawe Aymeric Laporte ku munota wa 86.

Ubufaransa bwatwaye igikombe (Reuters photo)

Espanye yateye imipira 12 ndetse na France itera imipira 12 muri rusange yerekeza mu izamu.

Uburyo bwakavuyemo ibitego Espanye yakoze 4 naho ubufaransa 5.

Espanye yari ifite kwiharira umupira 64% naho Ubufaransa ari 36%.

Espane yahererekanyije imipira (Passes) 624 naho Ubufaransa yari 354.

Espane yateye koroneli (Corners) 7 naho Ubufaransa zari 5.

Espanye ntiyaraririye na rimwe naho ubufaransa bwaraririye 2.

Espanye yakoze amakosa 11 naho ubufaransa bukora 14.

Amahirwe yo guhanahana umupira Espanye yari ifite 85% naho ubufaransa bwari bufite 78%.

Ubufaransa bwatwaye igikombe cya Uefa Nations League ku nshuro yabwo ya mbere.