U Rwanda rwagobotse abo muri Gaza

U Rwanda rwagobotse abo muri Gaza

 Oct 21, 2023 - 14:39

U Rwanda rwiyogereye ku bindi bihugu byo mu isi bikomeje gutanga inkunga ku baturage bo muri Gaza bakomeje kuraswaho n'ingabo za Israel mu ntambara bahanganyemo na Hamas.

Ku munsi w'ejo nibwo umuryango w'abagiraneza wa JHCO (Jordanian Hashemite Charity Organization) wakiriye imfashanyo irimo imiti yifashishwa mu buvuzi ndetse n'ibiribwa byari biturutse mu Rwanda mu rwego rwo kugoboka abaturage bo muri Palestine mu Ntara ya Gaza yugarijwe n'intambara.

Umuryango JCO ukorera muri Jordania, igihugu gihana imbibi na Israel na Palestine, kuri uyu wa 20 Ukwakira 2023, ukaba ari wo wemeje iby'inkunga u Rwanda rwageneye abo muri Gaza, aho berekanye amafoto y'indege ya Rwanda Air iri gupakururwamo imfashanyo bari bageneye abo muri Gaza.

U Rwanda rwagobotse abo muri Gaza

Mu butumwa uyu muryango washyize ku ruta rwabo rwa X bagize bati " Uyu munsi twakiriye indege y'ubwikorezi irimo imfashanyo yaturutse mu Rwanda, igenewe abantu bo muri Gaza, aho irimo iby'ubuvuzi, ibiribwa n'amata."

Si u Rwanda gusa rwohereje imfashanyo muri Palestine, dore ko n'ibindi bihugu birimo Misiri, U Burusiya, Amerika n'ibindi nabyo byatanze imfashanyo aho muri Gaza.

Hagati aho, intambara yatangijwe n'umutwe wa Hamas wagabye ibitero muri Israel tariki ya 07 Ukwakira 2023, irakomeje, aho Israel ikomeje kwihimura kuri uyu mutwe mu bitero bikomeye iri kuroha kuri Gaza aho ibitaro n'insengero biri gushyirwa hasi.

U Rwanda rwohereje inkunga irimo imiti muri Gaza