Ku munsi w’ejo hashize kuwa kabiri tariki 07 Kamena 2021 nibwo umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Ellen DeGeneres n’umufasha we bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ikigo kiswe Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund kita ku ngagi zo mu Birunga giherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, kuri uyu munsi bakiriwe na Perezida Kagame Paul mu biro bye.
Umukuru w’Igihugu yabakiriye kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Kamena 2022, aho yari kumwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jean d’Arc n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ni we wafunguye ku mugaragaro iki kigo, Icyi kigo cy’Ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi zo mu Birunga.
Iki kigo cyubatswe na Ellen DeGeneres, umunyamerika w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uherutse gushyira akadomo ku kiganiro “The Ellen DeGeneres Show” cyakunzwe nabenshi ku Isi cyuzuye gitwaye miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard wafunguye iki kigo ku mugaragaro yavuze ko kizatanga umusanzu ukomeye muri gahunda y’u Rwanda yo kurengera ibidukikije.
Ati “Mu izina rya Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda, turabashimira Ellen na Portio ku buryo mukunda u Rwanda n’umuhate wanyu wo kurengera ingagi zo mu misozi ndetse no gukomeza gushyigikira akazi gakomeye ka Dian Fossey.”
Kuri uyu munsi Perezida Paul Kagame yakiriye Ellen DeGeneres n’umufasha
View this post on Instagram