M23 irambika intwaro hasi igategura amarushanwa ya ruhago

M23 irambika intwaro hasi igategura amarushanwa ya ruhago

 Mar 24, 2023 - 08:54

Irushanwa ry'umupira w'amaguru ryiswe iry'Amahoro ryateguwe n'umutwe wa M23 mu bice yigaruriye rirarimbanyije.

Umutwe wa M23 uri mu ntambara n'igisirikare cya DR- Congo FARDC, wateguye imikino y'umupira w'amaguru mu bice yamaze kwigarurira.

Iri ni irushanwa rigamije gukomeza gusigasira no kubungabunga amahoro mu duce uyu mutwe wigaruriye nk'uko bitangazwa n'umuvugizi w'uyu mutwe Willy Ngoma.

Ikindi kandi iri rushanwa rikaba ryaritiriwe 'Amahoro ndetse n’Umugaba mukuru w’uyu mutwe, General Sultani Makenga'.(Tournois de la paix mwanda Mboka General Major Sultani Makenga).

Iyi mikino ikaba iri guhuza amakipe Ane yo mu bice bya: Rubare, Kiwanja, Rutshuru na Bunyangula, ikabera yose kuri stade Rugabo II.

Ku bw'iyo mpamvu imikino ikaba yaratangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023, aho ikipe ya Rubare yahuye n’iya Rutshuru, bikarangira Rubare itsinze  Rutshuru 1-0.

Imikino yateguwe n'umutwe wa M23 uri mu ntambara n'igisirikare cya DR-Congo FARDC irarimbanyije.

Naho undi mukino uteganyijwe none ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, urahuza ikipe y’agace ka Kiwanja ndetse n’ikipe y’agace ka Bunyangula i saa 15h00.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023, ugahuza amakipe azaba yatsinze hagati muri aya.

Umukino wa mbere ukaba uzaba i saa 13h00, undi ugatangira i saa 15h00.

Magingo aya ntiharamenyekana umubare w'ibihembo birimo cyangwa se niba nta nibirimo.

Ubwo umukino wo kuri uyu wa Kane wabaga, hari umutekano ukomeye kuko abarwanyi ba M23 bari bahari bacungiye umutekano abakinnyi ndetse n’abaturage bari baje kwihera ijisho ibirori bya ruhago.